Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imyidagaduro

“Iyaba byashobokaga , natanga buri kimwe ariko nkongera kubona inseko yawe”_ Intimba ku mutima wa Chiffa wakundanaga na Yvan Buravan

Uwari umukunzi wa Yvan Buravan, abinyujije mu ibaruwa ifunguye yamwandikiye yagaragaje agahinda yatewe n’urupfu rwe, anahishura amasezerano bari barahanye arimo ubukwe ndetse no kubyarana abana bane.

Ni ubwa mbere uyu mukobwa avuze ku rupfu rw’uwari umukunzi we cyane ko mu minsi ishize yagaragazaga ko rwamushenguye yifashishije utumenyetso ariko ntagire amagambo arenzaho.

Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga akoresha, uyu mukobwa ubusanzwe wiyise Chiffa Marty, yavuze ko na n’ubu yananiwe kwakira ko uwari umukunzi we yitabye Imana.Mu magambo ye yagize ati “Wari umusore mwiza udasanzwe twahuye mu buzima. Nta wagusimbura,ndabizi ko ntakabaye ndira kubera wowe kuko nzi ko uri aheza, biri kwanga bikambaho. Iyaba byashobokaga ngo urebe mu mutima wanjye wenda umenye ikirimo.”

Uyu mukobwa yakomeje agaragaza agahinda yatewe no kuba Yvan Buravan yaritabye Imana, ati “Iyaba byashobokaga, natanga buri kimwe ariko nkongera kubona inseko yawe, nkongera gufata ikiganza cyawe nkagukora mu maso nkubwira ko ngukunda.”Chiffa yijeje Yvan Buravan ko azahora mu mutima we ndetse anakomoza ku masezerano bari barahanye arimo ubukwe no kubyarana abana bane.Ati “Uzahora iteka mu mutima wanjye, ntitaye ku kindi icyo ari cyo cyose uzahora ari wowe muntu w’ingenzi nahuye nawe muri iyi si. Ikiri kumbabaza kurushaho ni ubukwe n’abana bane wahoraga ushaka. N’ubu sindemera ko wagiye.”

Yvan Buravan ni umuhanzi w’Umunyarwanda wanditse amateka akomeye mu muziki, uyu musore witabye Imana ku wa 17 Kanama 2022 yari yaragerageje gushyira kure ubuzima bw’urukundo rwe ndetse biranamuhira kugeza ku munsi wa nyuma w’ubuzima bwe.Nyuma yo kwitaba Imana, nibwo byaje kumenyekana ko yari afite umukunzi ndetse biteguraga ubukwe, utuye ku Mugabane w’u Burayi.

Ni umwe mu bitabiriye umuhango wo kumuherekeza mu cyubahiro, icyakora ntabwo ari benshi bamumenye kuko yari yagerageje kwiyoberanya, ikindi akaba atari asanzwe anazwi mu rukundo n’uyu muhanzi.

Related posts