Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Ubuzima

Ituri: ADF yahitanye abantu batanu inasambanyiriza abagore hafi y’ ibirindiro by’ Ingabo za Congo …

Mu gitero cyagabwe n’ umutwe wa ADF mu bice bya Epanza na Otomaber muri Tertwari ya Irumu mu intara ya Ituri, mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 15 rishyira kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 16 Nyakanga 2022, cyahitanye abantu batanu baguye muri icyo gitero.

Radio Okapi y’ Umuryango w’ Abibumbye yo ivuga ko bwa mbere izi nyeshyamba zigendera ku mahame akomeye ya Islam zagabye igitero mu gace ka Epanza , aho zateye ibirindiro by’ Ingabo za Congo FARDC. Aha muri Epanza binavugwa ko izi nyeshyamba zakoze ibikorwa by’ iteshagaciro mu baturage birimo no gusambanya abagore.

Umuryango NGO CRDH utegemiye kuri Leta uvuga ko abishwe barashwe amasasu n’ abarwanyi b’ uyu mutwe barimo kugerageza kubakanga. Si ibyo gusa kuko ngo izi nyeshyamba zahise zitangira gutwika amazu no gusahura, Aba barwanyi ngo bavuye mu gace ka Epanza , bakomereje mu gace ka Otomaber kuri uyu wa Gatandatu bica abaturage babiri bakoraga imirimo y’ ubucuruzi.

Ni kenshi abarwanyi ba ADF bahigwa bukware na UPDF ifatanyije na FARDC babaca mu rihumye bakirara mu baturage bakabica .

Sosiyete Sivili ya Walese Vonkutu ivuga ko ubu burangare bw’ ingabo ku baturage bukwiye kugira iherezo kuko ngo basanga bisa naho batereranwe.

Basaba ko muri utu duce ADF isigaye ifite ibirindiro bakongeramo umubare w’ ingabo zibacungira umutekano.

Related posts