Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Ititaye kukuba zose zaravukiye mu Ntara y’Amajyepfo ikipe ya Mukura ihangayikishije Rayon Sports cyane nyuma yo guhuza itariki y’isabukuru yayo na RayonsportsDay 2023

Ikipe ya Mukura Victory Sports et Loisirs yateguye ibirori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 60 imaze ivutse, ibi birori bikaba byarahuriranye n’umunsi ikipe ya Rayon Sports izerekeraho abakunzi bayo abakinnyi izakoresha mu mwaka w’imikino wa 2023-2024.

Ni ibirori bizaba tariki 5 Kanama 2023 bibere kuri stade mpuzamahanga ya karere ka Huye. Kurundi ruhande kandi mu mujyi wa Kigali ku kibuga kitiriwe umwami wa Ruhago Kw’isi Pele (Kigali Pele stadium) ikipe ya Rayon Sports izaba iri kuhakorera ibirori byayo byo kwereka abakunzi bayo abakinnyi Bose izakoresha mu mwaka utaha w’imikino.

Ikipe ya Mukura izatangira ikina umukino wa ginshuti n’ikipe ya Geita Gold yo muri Tanzaniya. Kuruhande rwa Rayon Sports yo abakunzi bayo bazamenya ikipe bazahura ku munsi w’igikundiro kuri iki cyumweru tariki 30 Nyakanga.

Nyuma y’uyu mukino, hazaba hari abahanzi bakomeye kandi bakunzwe hano mu Rwanda bazasusurutsa abazaba bitabiriye ibi birori. Abo bahanzi bazasusurutsa abakunzi ba Mukura VS, harimo Juno Kizigenza, Chris Eazy, Bushali Bushido na Okkama.

Kuruhande rwa Rayon Sports bo bamaze gutangaza umuhanzi umwe ariwe Platin P, gusta byitezwe ko mu minsi mike baza gutangaza nabandi.

IHuye kandi hazaba hari abavanga Muziki bakomeye mu Rwanda (Djs) barimo Dj Sonia naho umushyushya rugamba MC Tino ni we uzaba ayoboye ibi birori.

Nyuma yo kubona ibintu byose Mukura Victory Sports et Loisirs yateguye abakunzi ba ruhago hano mu Rwanda bakomeje guhera mu rungabangabo bibaza aho bazajyo kogereza amaso yabo. By’umwihariko aba Rayon bafite impungenge ko ibirori byabo bitazagenda nkuko babyifuza.

Mukura Victory Sports n’imwe mu makipe yiyubatse, kuko yazanye abakinnyi benshi kandi bakomeye bituma umwaka utaha w’imikino izaha akazi amakipe azahura nayo.

Related posts