Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Itegeko ryo kubuza abantu kwambara imyenda y’ikindi gitsina rihangayikishije benshi. uzahamwa n’icyaha azahanishwa igifungo. Soma inkuru yose.

Fola Francis avuga ko ubutumwa bumutera ubwoba bwo kumwica kuva yatangaza ko yiyumva nk’umugore

Nigeria, abagabo biyumva ko ari abagore (trans men) n’abagore biyumva nk’abagabo  (trans women) cyangwa abavuga ko atari abagabo cyangwa abagore (non-binary) bahangayikishijwe n’umushinga w’itegeko ry’inteko rizahana kwambara imyenda y’ikindi gitsina, riteganya kuvugurura irindi tegeko ribuza ubukwe bw’abantu bafite ibitsina bisa Same-Sex Marriage (Prohibition) Act (SSMPA) no gusobanura kwambara imyenda inyuranye nk’igikorwa gikorwa n’umuntu wambara imyenda y’ikindi gitsina.

Mu nkuru dukesha BBC, ku bijyanye n’iri tegeko bivuga ko uzajya ahamwa n’icyaha ashobora gufungwa amezi atandatu cyangwa agacibwa ihazabu y’amadolari igihumbi n’amagana abiri ($1.200). Iri tegeko rishobora kutazajya mu gitabo cy’amategeko mpanabyaha, ariko ryerekana ugupyinagazwa gukorerwa abantu biyumva muri ubwo buryo bazwi nka LGBTQ+ muri Nigeria mu gihe cy’imyaka myinshi ishize.

Umu trans woman unakora iby’imideli Fola Francis w’imyaka 28, avuga ko uyu mushinga w’impinduka ku itegeko uteye ubwoba.

Ati “mu by’ukuri unteye ubwoba.Itegeko ry’imyambarire riteye ibibazo cyane rizagira ingaruka ku ba trans n’abatagira aho bari (non binary).”

Uko ibintu bimeze n’ubu iri tegeko ritarahindurwa avuga ko mu gihe cy’amezi menshi, atashoboye kuba mu nzu ye kuko yaterwaga ubwoba, ubu akaba yaragiye kwihusha ku nshuti ye mu kindi gice cy’igihugu.

Ati”kubera ko natewe ubwoba bwo kunyica n’abaturanyi bitewe n’uko bamenye ko ndi umu trans woman ku mirongo nkoranyambaga igihe ama videwo yanjye yamamaraga. Buri gihe nakira ubutumwa buntera ubwoba bwo kunyica.”

Bobrisky, ushobora kuba ari we muntu uzwi cyane muri Nigeria wambara imyenda yagenewe ikindi gitsina, afite abantu bagera kuri miliyoni enye n’ibihumbi magana atanu (4.500.000) bamukurikira ku rubuga nkoranyambaga rwa Instagram.

Yamwaje uyu muhate wo guhindura itegeko avuga mu rwenya ko, bizafasha gukemura ikibazo cy’umutekano mucye mu gihugu, ibibazo by’ibura ry’amashanyarazi, no kongera isura nziza ya Nijeriya mu mahanga ndetse no kugabanya izamuka ry’ibiciro.

Umuntu uzwi nka drag queen James Brown yatsindagiye umwihariko itegeko rizaha abashyushya rugamba bashimisha, yashotoye abashyigikiye izi mpinduka ku rubuga rwe rwa Instagram agira ati: “Mukore ubushakashatsi bwanyu mbere yo kunzaho. Akazi kanjye ni ugushimisha…Ntimusuzugure imbaraga mfite. Mubaze abafana banjye.”

Umudepite Muda Lawal Ulnar ari inyuma y’izi mpinduka. Ntiyasobanuye icyabimuteye, bishobora kuzajya ahagaragara igihe umushinga w’itegeko uzaba uri gusubirwamo ku nshuro ya kabiri.

Ariko amagambo y’abarishyigikiye ari ku rubuga rujyanye n’iby’amategeko asobanura impamvu.

Umunyamategeko Manfred Ekpe yavuze ko Inteko Ishinga Amategeko yagombye kwemererwa gushyiraho imirongo ngenderwaho muri “mu muryango”.

Bwana Ekpe wakoresheje imirongo yo muri Bibiliya no muri Quran, yavuze ko kwambara imyambaro yagenewe ikindi gitsinda biyobya umuyoboro w’imyitwarire y’urubyiruko n’abana.

Yanditse ati: “Nta kosa riri mu gushyiraho itegeko rica imyitwarire ishobora kwamamaza imyitwarire yangiza cyangwa gukora ubutinganyi.”

Bisa rero n’uko abantu bumva ko kuba umugabo yakwambara imyenda y’abagore cyangwa umugore akambara imyenda y’abagabo bishobora gushishikariza abantu kujya mu rukundo rw’abafite ibitsina bisa.

Umugore wiyumva nk’umugabo Lolu Vangei Jordyn yibaza niba abagore bambara amapantalo nabo bazagirwaho ingaruka n’itegeko.

Ibi bintu ntibitangaza umunyamideli Lolu Vangei “Jordyn”, w’imyaka 23 akaba ari umugore wiyumva nk’umugabo. Yahohotewe mu ruhame.

Jordyn yabwiye BBC ati: “Na mbere y’itegeko, nakiraga ubutumwa bw’urwango rw’aba trans. Umunsi umwe nagiye ku isoko nambaye ibintu bihisha amabere (binders) noneho umugabo ankora mu gituza kugira ngo yumve. Namubajije impamvu, ankubita urushyi, mbere yo guhamagara abagabo bagenzi be ngo baze barebe umugore wambara nk’abagabo.”

Urebye ibikubiye mu mpinduka z’itegeko, uwo ari we wese, yaba umutinganyi cyangwa utari we, ashobora guhagarikwa kubera kwambara imyambaro cyangwa ibindi bintu bitajyanye n’igitecyerezo cy’uko abagabo n’abagore bakwiye kugaragara.

Ibi ni ibibazo bigaragara bishobora gutuma itegeko ridahita, rikaburizwamo, ariko ku banya Nigeria b’aba queer, trans cyangwa non-binary, ni urwibutso rw’ukuntu imyambaro ari ipfundo ry’uko biyumva.

Jordyn yagize ati: “Mbere na mbere, nta gaciro bifite”. “Bizagenda gute ku mugore wambaye ikabutura n’ipantaro ya jeans, cyangwa umugabo ukunda kuboha inyweri/ibituta, wambara inigi?”

Francis yagize ati: “Imyambaro ifasha aba trans, abatiyumva nk’abagabo cyangwa abagore, n’aba queer, mu buryo bumwe, kwiyumva mu gitsina runaka.”

Asobanura ukuntu kwambara bishimitse, no kwambara imyenda y’ikindi gitsina bishobora kugira ingaruka ku rwego rw’abakora mu mideli muri Nigeria.

“Gutegeka abantu kwambara ku buryo runaka hagendewe ku bitsina bibiri ni ibintu bibi kuri twe.”

Abantu bahindura uko biyumva mu bitsina byabo bavukanye LGBTQ+ bahura n’ibibazo byo mu mutwe biterwa no guhora bahangayikishijwe n’uko umubiri wabo ugaragara.

Bityo, imyambaro n’uburyo bw’imideli biba inzira z’ingenzi zo guhangana n’ibyo bibazo.

“Natangiye imideli kubera ko nari mbikeneye, kubera ko kugura imyenda uri umu trans bishobora gutera urujijo muri Nijeriya, no kutabona imyambaro ibereye,” uko ni ko Jordyn yavuze.

“Ubwo rero nafashe umwanzuro wo gushyiraho imyambarire itareba igitsina ku bantu batiyakira neza muri bo, kandi badashaka kwiyumva nk’abagabo cyangwa abagore.”

Jordyn yibanda ku myambaro ikorewe abapimwe kubera ko bimuha uburyo bwo gushyira imbaraga mu buryo imyenda ikwira umuntu cyangwa imubera, ikibazo aba trans n’abantu batiyumva nk’abagabo cyangwa abagore bahura nacyo iyo bagura imyambaro.

Emerie Udiahgebi avuga ko umushinga nuba itegeko bitazabuza kuvuga ko batari abagabo cyangwa abagore.

Umunyamideli Emerie Udiahgebi w’imyaka 25, uherutse gutangaza ko atiyumva nk’umugabo cyangwa umugore yagize ati: “Si abantu bose bumva ingorane z’abantu batiyumva nk’abagabo cyangwa abagore mu kugura imyenda.”

Hari abandi bantu bakorera imyambaro aba LGBTQ+ bazwi cyane, impirimbanyi zitekereza ko bagombye kuzamura ijwi ryabo.

Ni nabo ahubwo bashobora kugira icyo bahindura muri politike.

Ariko uguceceka kwabo gushobora gusobanurwa n’ubwoba bwo gutinya kwibasirwa.

Udiahgebi ahangayikishijwe n’ingaruka uyu mushinga w’itegeko wagira uramutse uhindutse itegeko, ariko yizera ko nta tandukaniro bizatanga.

“Hazaba itabwa muri yombi ry’abantu benshi. Sinzi uko bimeze ku bandi, ariko simbona ukuntu nakwirengagiza inkeke byanteye kugira ngo nemere uwo ndi we.”

Muri 2014, Goodluck Jonathan wahoze ari Perezida yashyize umukono ku itegeko rya SSMPA. Mu byemezo byaryo, ribuza abakundana bafite ibitsina bisa kubana cyangwa no kwerekana ibikorwa biranga urukundo mu ruhame, mu by’ukuri bihana umuryango w’abatinganyi muri Nigeria.

Igihe SSMPA ryaganirwagaho mu myaka ikabakaba icumi ishize, abadepite bavuze ko bari gushyigikira indangagaciro z’umuryango muri Nigeria.

Icyo gihe, umwe mu bari bashyigikiye itegeko, Umusenateri Ahmed Lawan, yagize ati: “Turi kurinda inyokomuntu n’indangagaciro z’umuryango. Ahubwo, turi kurinda umuryango muri rusange.”

Nigeria ni umuryango utsimbarara ku mahame ya cyera kandi umuntu uciye ku ruhande rw’ibimenyerewe ashobora kwibasirwa.

Related posts