Mu mukwabu wakozwe na Dasso, Ubuyobozi bw’Akagari ka Cyabararika n’irondo, aho mu rukerera rwo ku itariki 17 Nzeri 2023, bageze murugo rwa Mushimiyimana Clementine wo mu Kagari ka Cyabararika, Umurenge wa Muhoza, Akarere ka Musanze basanga barenga inzoga umugabo ababonye ariruka, bafata umugore we washyikirijwe Polisi Sitasiyo ya Muhoza ubu akaba ari mu maboko y’inzego z’ubugenzacyaha, nyuma y’uko we n’umugabo we bafatiwe mu rugo benga izo nzoga zitemewe, umugabo atorotse hafatwa uwo mugore.
Mu makuru Kigali Today yahawe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Cyabararika, Nduwayo Charles, yavuze ko izi nzoga bakora, zikorwa nabi ku buryo zishobora kugira ingaruka ku bantu. Uyu muryango kandi wagiriwe inama kenshi ngo ureke kwenga izo nzoga ariko urinangira kuko hari hashize icyumweru kimwe afashwe ariko aracika agarutse ahita abisubiramo. Muri uwo mukwabu, hamwenwe litiro zisaga 300 z’iyo nzoga, umugore ashyikirizwa Polisi Sitation ya Muhoza, mu gihe umugabo we agishakishwa.
Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINICOFIN), ifatanyije n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR), batangaje ko mu gihembwe cya kabiri cy’umwaka wa 2023, umusaruro mbumbe w’Igihugu wazumutse ukava kuri Miliyari 3,282 ugera kuri 3,970Frw. Byatangajwe ku gicamunsi cyo ku wa Mbere tariki 18 Nzeri 2023, aho imibare yatanzwe n’Ikigo cy’Igihigu cy’ibarurishamibare igaragaza ko umusaruro mbumbe w’Igihugu wazamutse ku kigero cya 6.3% mu gihembwe cya kabiri cy’umwaka wa 2023, mu gihe wari wiyongereyeho 9.2% mu gihembwe cya mbere cy’uyu mwaka.
Nubwo bigaragara ko umusaruro mbumbe w’Igihugu wazamutse, uw’ibihingwa ngandurarugo wo waragabanutse kugera ku kigero cya 3%.
Umuyobozi Mukuru wa NISR, Yusuf Murangwa, yavuze ko mu buhinzi nta kintu cyigeze gihinduka ugereranyije n’ahandi.
Yagize ati “Ubuhinzi bwiyongereyeho 0%, ni ukuvuga ko nta cyahindutse, aho umusaruro w’ibihingwa ngandurarugo tujya dukoresha mu rugo, wamanutseho 3% bitewe n’umusaruro mucye w’igihembwe cya mbere cy’uyu mwaka wagizweho ingaruka n’imihindagurikire y’ikirere, ariko umusaruro w’icyayi wo wiyongereyeho 14%, uw’ikawa ugabanukaho 11%.”
Yakomeje ati “Umusaruro w’inganda zikora ibintu bitandukanye wiyongereyeho 8%, muri serivisi ubucuruzi bwiyongereyeho 6%, umusaruro wa serivisi zo gutwara abantu n’iz’ubwikorezi wazamutseho 8% bitewe ahanini n’umusaruro wiyongereyo 23%. Ubwikorezi bwo mu kirere, hano tuba tuvuga RwandAir, ariko umusaruro w’ubwikorezi bwo ku butaka wo wiyongereyeho 5%.”
Umusaruro wa serivisi z’ikoranabuhanga n’itumanaho wiyongereyeho 37%, ari narwo rwego rwiyongereyeho cyane ugereranyije n’izindi mu rwego rw’ubukungu.
Kuba ubwikorerezi bwo mu kirere bwarazamutse cyane ugereranyije n’ubwo ku butaka, Umunyamabanga wa Leta muri MINICOFIN ushinzwe Imari ya Leta, Richard Tusabe, yavuze ko hakiri icyuho kinini ku mubare w’imodoka zitara abagenzi mu Mujyi wa Kigali, ariko hari ikirimo gukorwa kugira ngo ibyo bibazo bicyemuke.
Yagize ati “Nibyo koko dufite icyuho kinini ku mubare w’amabisi agomba kuba atwara abagenzi, twasanze kugira ngo dukemure ikibazo burundu ari uko twafatanya n’abikorera, Leta na yo ikareba uruhare yakora. Uruhare rero twahisemo ni uko twakorohereza abakora ubucuruzi bw’ubwikorezi kugura za bisi, ubu turateganya ko nibura dufite bisi 100 zishobora kuza, 40 zizaza mu mu kwezi gutaha, izindi mu mpera y’uyu mwaka na zo zizaba zaje.”
Yakomeje agira ati “Hari gahunda nanone yo kugana muri bisi zikoresha amashanyarazi, iyo na yo turumva ari undi murongo twahisemo, mu rwego rwo kurenegera ibidukikije, turumva guhera nko mu kwezi kwa gatatu kwa kane umwaka utaha, dushobora kuba twabonye bisi nibura zigera kuri 300, turumva zaba zihagije dukurikije imibare y’izihari.” Byitezwe ko mu mwaka wa 2023 umusaruro mbumbe w’Igihugu uziyongeraho 6.2%, nyuma y’uko wari wiyongereho 8.2% mu mwaka wa 2022
Mu Karere ka Musanze umusore Yaguye mu gatsiko k’abajura baramukomeretsa atabarwa n’irondo. Hakizimana Isaac w’imyaka 31 wo mu Kagari ka Cyabararika, Umurenge wa Muhoza mu Karere ka Musanze, yagejejwe mu bitaro bya Ruhengeri, nyuma yo gukomeretswa n’abagizi ba nabi, bamutangiriye mu nzira baranamwambura, atabarwa n’irondo.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Cyabararika, Nduwayo Charles, yabwiye Kigali Today ko mu ma saa tanu z’ijoro rishyira tariki 17 Nzeri 2023, abasore batatu bafashe uwo mugabo ubwo yari atashye baramukubita barangije baramwambura.
Ati “Hari mu ijoro mu ma saa tanu ubwo yatahaga, ageze kuri butike yegeka igare yari afite ajya kugura akantu, ibisambo biterura rya gare bishaka kuryiba abyirutseho asanga ni umupango bamupangiye, baramukubita agundagurana nabo. Avuga ko bamwambuye amafaranga ibihumbi 80, bakomeje kumwirukankana bamukubita n’ibuye mu mutwe baramukomeretsa”.
Arongera ati “Irondo rikihagera ibyo bisambo byarirukanse, mu gitondo dufata umwe muri ayo mabandi abandi babiri baracyashakishwa, kandi na bo turabafata kuko yarabamenye yamaze no kubatubwira, iyo bakoze icyaha nk’uko bahita bacika bakibagiza bakazagaruka nyuma”.
Uwo muyobozi yavuze ko bakomeje gukaza uburinzi, hifashishijwe amarondo, mu rwego rwo guhashya ubwo bujura bukomeje gufata indi ntera. Nyuma yo gukomeretsawa n’abo bagizi ba nabi, Hakizimana Isaac yahise agezwa mu bitaro bya Ruhengeri aho yitabwaho n’abaganga, mu gihe uwafashwe yagejejwe kuri Polisi kugira ngo ashyikirizwe Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB).
Mu Karere ka Gakenke Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rukangurira abaturage kugana serivisi za Isange One Stop Center zashyizwe ku bitaro bibegereye mu gihe hari uwahohotewe, kuko ari imwe mu ntwaro yo gukumira ingaruka z’ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa umwana. Ibi abakozi ba RIB babigarutseho mu Murenge wa Mugunga Akarere ka Gakenke, ku wa Mbere tariki 18 Nzeri 2023, mu bukangurambaga bugamije kumenyekanisha mu baturage imikorere ya Isange One Stop Center na serivisi itanga. Mu bitaro bya Gatonde bihereye muri kano gace, hashize iminsi micye hatangiye gutangirwa serivisi z’ubujyanama n’ubuvuzi ku wahohotewe. Abaturage nk’uko babisobanura, ngo izo serivisi zitarahashyirwa, harimo n’abahohoterwaga bagahitamo kuguma iwabo bakicecekera.
Nzabanita Ignace wo mu Kagari ka Nkomane mu Murenge wa Mugunga agira ati “Hari nk’ubwo umwana yasambanywaga, umuntu agatekereza urugendo rw’amasaha arenga atandatu ari bukore ajya i Musanze n’amaguru, bikamuca intege n’ubigerageje akagezayo umwana ibimenyetso byasibanganye, kubera gutinda mu mayira bikaba inzitizi mu kumuha serivisi. Kuba noneho zitwegereye aha hafi ku bitaro bya Gatonde, ugize ikibazo azajya aabarwa mu maguru mashya bimurinde ibyago n’ingaruka bituruka ku ihohoterwa”.
Mu ihohoterwa RIB igaragaza ko riteye inkeke, irikorerwa umwana nk’icyaha cyo kumusambanya kiza imbere y’ibindi. Mu bindi ngo ni uko hagaragara umubare munini w’abana bagikoreshwa imirimo ivunanye nko mu binombe n’ibisimu bicukurwamo amabuye y’agaciro, ubucuruzi yewe bakanavutswa uburenganzira bwo kwiga n’indi mibereho iboneye.RIB kandi ivuga ko hakigaragara amakimbirane ateza ingaruka zirimo n’urupfu cyangwa gukomeretswa biturutse ku ihohoterwa ririmo n’irishingiye ku mitungo, igahera aha isaba abaturage kubikumira, aho bigaragaye bagatanga amakuru hakiri kare.
Nsabimana Jean Paul Habun, ushinzwe gukurikirana ibikorwa bya Isange One Stop Center muri RIB, avuga ko ihohoterwa rishingiye ku gitsinda ndetse n’irikorerwa umwana biri mu bihangayikishije, bitewe n’uburyo hari abakirihishira bityo n’ubutabera hamwe n’ubuvuzi bwakabaye buhabwa uwarikorewe ntabubonere igihe.
Nsabimana yafatiye ku rugero rwa bamwe mu bana baba barahohotewe bikabaviramo no kubyara, ababyeyi bakaba aribo birya bakimara babitaho bonyine mu gihe ababa barigizemo uruhare baranakatiwe n’inkiko, bigera ku ndishyi ntibazitange. Kugeza ubu mu Rwanda habarizwa Isange One stop Center 48 mu bitaro byo mu gihugu hose harimo ibitaro bikuru, iby’Intara n’iby’Uturere ubariyemo n’ibya Gatonde.
Hose hashyizwe inzobere z’abakozi mu gutanga ubufasha bukomatanyije bwita ku wahohotewe, burebana n’ubujyanama mu by’ihungabana, ubuvuzi, kubungabunga ibimenyetso, serivisi z’ubugenzacyaha n’ubujyanama mu rwego rw’amategeko, bufasha mu kubona ubutabera bwuzuye.
Imirenge itanu iri muri zone y’ibitaro bya Gatonde ariyo Mugunga, Rusasa, Muzo, Janja na Busengo, mu gihe cy’iminsi itanu ikaba irimo gusurwa n’abakozi ba RIB basobanurira abaturage serivisi za Isange One stop Center.
Muri iyi gahunda abaturage bakaba banegerejwe ibiro ngendanwa bya Isange One Stop Center bizwi nka (Mobile station), aho buri muntu ufite ikibazo cyangwa ikirego nshinjabyaha agitanga kigahita gitangira gukurikiranwa.
Abagera ku bihumbi 117 babonye Perimi mu gihe cy’amezi abiri nk’uko byatangajwe na Police y’u Rwanda muri gahunda yo gufasha abanyeshuri gukorera impushya za burundu mu gihe cy’amezi abiri yarangiye abantu 117,341 babonye impushya za burundu zo gutwara ibinyabiziga.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, yatangarije Kigali Today ko gahunda yo kwihutisha ikorwa ry’ibizamini mu gihe cy’amezi 2, ku bantu bari bukore mu gihe cy’umwaka yatanze umusaruro mwiza, kuko ubu ikibazo cyo guhabwa ‘Code’ ya kure mu wundi mwaka cyakemutse, ndetse site zikorerwaho ibizamini zikagabanuka kuko ababikora batakiri benshi cyane. Abantu 117,341 bakoreye izi Permit kuva muri Kamena kugera tariki 19 Kanama 2023, mu bantu 251,510 bari bateganyijwe gukora mu gihe cy’amezi abiri.
ACP Boniface Rutikanga ati “Muri aba bari bateganyijwe gukora ibizamini harimo abatsinzwe, hari abari bafashe code nyinshi bateganyaga kuba batsindwa bakongera bagakora vuba, harimo abasibaga ibizamini, mu by’ukuri urebye umubare munini n’uwabazibonye”.
Nyuma y’amezi abiri hashyizweho iyi gahunda umubare w’abakora waragabanutse, ubu uwiyandikisha ahita ahabwa code yo gukora mu gihe cya vuba. ACP Rutikanga avuga ko uku kugabanuka kw’abakora ibizamini byatumye na Site bikorerwaho zigabanuka.
Nubwo ariko ibi bizamini byakozwe vuba, hari abavuga ko bahuye n’imbogamizi zo kutiga neza kubera ubwinshi bw’abanyeshuri, babaga batonze umurongo wo kwiga kugira ngo babone izo mpushya. Kwizera Jean Claude avuga ko yahuye n’ikibazo cy’umwarimu utaramwigishaga neza, kubera kubura umwanya uhagije. Kuba abakora ibizamini basigaye bahabwa code za hafi, Umutoniwase asanga ari byiza kuko bitanga amahirwe k’uwatsinzwe kubona indi code ya hafi, akongera agakora ataribagirwa ibyo yize.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuziranenge bw’Ibiribwa n’Imiti, Rwanda FDA, cyamenyesheje abantu ko cyahagaritse ikwirakwiza n’ikoreshwa rya nimero eshatu z’umuti witwa AmoxiClav-Denk 1000/125 mg Powder for oral suspension. Uyu muti usanzwe ukorwa n’uruganda PenCe Pharma GmbH rwo mu Budage, hahagaritswe nimero yawo ya 27296, iya 27297 n’ya 27298 zakozwe muri Kamena 2022, zagombaga kuzarangira muri Kamena 2025.
Itangazo rya Rwanda FDA rihagarika iyi miti rivuga ko byatewe no kuba no mu Budage yari yahagaritswe ku isoko, kuko yari yaratakaje ubuziranenge yakoranywe, kimwe mu biyigize bikagabanuka.
Ubugenzuzi bwakozwe na Rwanda FDA mu gihugu, bwagaragaje ko iyo miti yari yarinjiye ku isoko ry’u Rwanda ihita ihagarikwa ku mavuriro yose no ku binjiza imiti mu gihugu, abayicuruza bose n’abandi muri rusange. Rwanda FDA ihagaritse iyi miti, nyuma y’igihe gito ishyize ahagaragara urutonde rwa’amavuta yo kwisiga n’ibindi by’ubwiza birenga 100, bitemewe ku isoko ry’u Rwanda.
Iki kigo kvuga ko bitujuje ubuziranenge bitewe n’imwe mu misemburo ibigize, yangiza uruhu rw’ubikoresha cyane cyane uwitwa Hydroquinone uboneka muri byinshi.
Mu Karere ka Huye abatuye mu Kagari ka Gatwaro mu Murenge wa Rwaniro barinubira insoresore zibiba, bakanababazwa cyane no kuba bahinga zibarebera, zikanabigambaho zibabwira ko bazabisangira. Abatuye muri oko Kagari ka Gatwaro bavuga ko abo bajura bayobowe n’uwitwa Minani uri mu kigero cy’imyaka 30, wagiye ufatwa kenshi yibye akanabifungirwa, ariko akaba atabicikaho. Icyakora mu bo ayoboye ngo harimo n’abafite mu myaka 10.
Mu minsi yashize ho ngo yagiye mu murima w’uwitwa Emmanuel Niyibizi utuye mu Mudugudu wa Nyakabuye, akura umurima wose w’imyumbati arawurangiza, kandi ngo yibira kujyana ku isoko kugira ngo abone amafaranga yo kunywera. N’abandi batuye muri ako gace bemeza ko uwo Minani ndetse n’izindi nsoresore bagendana bababangamira mu mikorere yabo. Ibi binemezwa n’umukuru w’Umudugudu wa Nyakabuye Minani abarizwamo, ariko we uvuga ko ababiba babarirwa mu icumi, akongeraho ko bagerageza kubafata ngo bahanwe ariko bagahita barekurwa, ari na byo atekereza ko bibaha imbaraga zo gukomeza.
Agira ati “Nk’ubushize hari uwo twafashe yibye amasaka, anatwereka aho yayagurishije, tumujyana ku murenge ngo ahanwe, ariko yantanze kugera mu rugo.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Gatwaro, Aurée Nyiramitsindo, avuga ko bakora uko bashoboye ngo abajura bafatwe, hanyuma bakanabajyana muri ‘transit Center’ ngo bigishwe, ariko ntibahinduka. Minani we ngo yigeze no kujyanwa Iwawa, ariko ntiyahindutse.
Agira ati “Nta handi twabashyira kuko ni abaturage bacu. Igihe bafatiye mu byaha barahanwa, ariko hari igihe bafatwa abo bakoreye ibyaha batajya kubashinja bakarekurwa. Hari n’igihe babajyana muri Transit Center bakamarayo nk’amezi atatu babigisha.”
Yongeraho ko Minani we atari n’umuntu wakwiba ngo abashe kwishyura, bityo kuba afungwa nyuma y’igihe gitoya akagaruka bituma abaturage yibye badashira akababaro.
Asoza agira ati “Ubundi iyo umuntu ari ikibazo, baba bumva yagenda ntagaruke, kandi ntibishoboka. Iyo igihano kirangiye aragaruka.”
Ku gicamunsi cyo ku wa Mbere tariki ya 18 Nzeli 2023, imiryango itishoboye 32 yo mu Mirenge ya Mayange na Musenyi mu Karere ka Bugesera yorojwe inka, isabwa kuzifata neza kugira ngo zibateze imbere. Abaturage bahawe inka bashimiye Perezida wa Repubulika wazanye gahunda ya Girinka Munyarwanda, banizeza Ubuyobozi ko bazazifata neza zikabona umukamo, uzabateza imbere mu buryo bwo kwivana mu bukene.
Umwe ati “Mudushimirire Perezida wa Repubulika wazanye gahunda ya girinka Munyarwanda none natwe zikaba zitugezeho, tuzazifata neza kugira ngo tubone amata yo kunywa no kugurisha, ubundi tube abasirimu.”
Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera wungirije ushinzwe iterambere ry’Ubukungu, Umwali Angelique, yashimye umufatanyabikorwa wateye inkunga gahunda yo gufasha abaturage kwikura mu bukene binyuze mu kuboroza inka za kijyambere zitanga umukamo. Yasabye aborojwe izi nka kuzazifata neza kugira ngo zizabateze imbere. Yanasuye kandi Umudugudu wa Sumbure ahari gukorerwa ibikorwa byo gusana inzu z’abatishoboye batuye muri uwo Mudugudu, ashima aho imirimo igeze ariko nanone asaba ko hakwihutishwa.
Nyuma yo gusura imiryango irimo gusanirwa inzu akanaganira nayo, yataramanye n’abana bo muri uyu Mudugudu bamugaragariza uko bumva akamaro ko kugira isuku.
Umugabo wo mu Kagari ka Kibuguzo Umurenge wa Shingiro mu Karere ka Musanze, nyuma yo gukubita umugore we akamugira intere, yihutiye kujya kwa muganga aho yari yamaze kugezwa ngo amurwaze, mu kutamushira amakenga bakeka ko waba ari umugambi yacuze wo kuhamuhuhurira, abaturage batanga amakuru atabwa muri yombi.
Ku mugoroba wo ku wa mbere tariki 18 Nzeri 2023, nibwo umugabo bivugwa ko yakubise umugore we imigeri mu kiziba kinda n’umutwe kunzu, yakijijwe n’abaturanyi bakamujyana kwa muganga nawe akijyanayo kumurwaza ariko abaturage batanga amakuru bakeka ari umugambi wo kugira ngo amuhuhurire yo agahita atabwa muri yombi.
Amakuru avuga ko uyu mugabo yahoraga umugore we gusahura imitungo ayijyana iwabo ariko biterwa urwatsi kuko ngo ntarwego narumwe yigeze abimenyesha nk’uko umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Shingiro, Hanyurwabake Théoneste abivuga. Ati” Ngo biragoranye kwemeza ko ibyo uwo mugabo ashinja umugore we, ko yaba asahurira imitungo iwabo aribyo koko, kuko nta rwego yigeze abimenyesha’’. Hanyurwabake aburira abagabo n’abagore kwirinda ikintu cyose cyaba imbarutso y’amakimbirane mu miryango, no kujya bihutira gutanga amakuru ku byo babona bitagenda neza hagati yabo, aho kwihanira. Mu zindi nama agira abaturage zirimo no kutishora mu gushakana bataruzuza igihe cyemewe n’amategeko, ahereye ku kuntu uyu mugore ku myaka 19 afite, ikiri munsi y’iteganywa n’amategeko.
Urugomo ndetse no guhoza undi ku nkeke, biri mu byaha bihanwa n’amategeko abantu baburirwa kwirinda
Mu ijambo Perezida Paul Kagame yagejeje ku Nteko Rusange ya 78 y’Umuryango w’Abibumbye, kuri uyu wa Gatatu tariki 21 Nzeri 2023, yavuze ko iterambere ry’ibihugu bikizamuka ribangamirwa n’inyungu zihanitse ku nguzanyo, byakwa n’ibihugu byateye imbere.
Perezida Kagame yagize ati “Ibihugu biri mu nzira y’amajyambere bibangamiwe n’ibibazo by’imyenda harimo n’igiciro kinini ku nguzanyo. Ibi rero bituma habaho ubusumbane mu bukungu bikadindiza intambwe zacu twese zituganisha ku ntego z’iterambere rirambye. Impamvu nyamukuru y’iki kibazo ni inyungu nyinshi zisabwa n’ibihugu byateye imbere, bigamije gukusanya umutungo wo kwirengera mu gihe kirekire”.
Perezida Kagame avuga kandi ko ibihugu biri mu nzira y’amajyambere, usanga bihura n’ingaruka zo kwishyura amafaranga y’umurengera kubera amadovize, hakaziramo n’ingaruka za politiki kandi ziba zidafite ishingiro.
Yagize ati “Dukeneye ubufatanye butajegajega kugira ngo iki kibazo gikemuke. Mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere kandi, dufite inshingano zo kunoza imiyoborere yacu mu by’ubukungu n’imicungire y’umutungo kamere”. Perezida Kagame yavuze kandi ko ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS), ryatangaje ko icyorezo cya Covid-19 kitakiri ikibazo cyihutirwa ku buzima ku Isi, ibyo bikaba ari ibyo kwishimira.
Yagize ati “Isi ikomeje kugenda izanzamuka kandi neza, ariko ikibabaje ni uko umurongo wo gutangira urwo rugendo rwo kuzanzamuka utabaye umwe kuri bose hirya no hino mu turere dutandukanye. Inama y’uyu mwaka ku ngamba z’iterambere rirambye, SGDs, yongeye kugaragaza impungenge zijyanye n’umuvuduko muke wo kuzishyira mu bikorwa, ndetse ndaboneraho gushimira Umunyamabanga Mukuru kuba akomeje kwibanda kuri icyo kibazo”.
I tangira ry’amashuri ryatumye ibikoresho bihenda ku isoko
Mu gihe habura iminsi ibiri gusa ngo amashuri atangire tariki 25 Nzeri 2023, ababyeyi bamwe baravuga ko bahenzwe n’ibikoresho by’abanyeshuri kubera ubwinshi bw’ababikeneye, ndetse ngo hari n’aho bajya kubigura bagasanga bimwe byashize. Bamwe mu babyeyi baganiriye na Kigali Today, batangaje ko ibikoresho byahenze ugereranyije n’igihembwe gishize. Mukamana Florance ni umwe mu babyeyi uvuga ko hari ibikoresho bimwe byagiye bihenda birimo amakaye, impapuro, ibitabo, ibikapu byo gutwaramo ibikoresho ndetse n’ibindi bikenerwa cyane, birimo ibikoresho by’isuku umunyeshuri akenera hamwe n’ibiryamirwa.
Ati “Ubu ikayi imwe yitwa ko ifite impapuro zikomeye yanditseho Simba na Nkunda Amahoro iragura 700Frw, andi makaye afite impapuro zoroshye imwe ni amafaranga 600Frw, indobo naguze 1200Frw mu gihembwe gishize ubu nayiguze 1500Frw, amashuka mato yo banciye 4000Frw kandi ayo yakoreshaga nari nayaguze 3400Frw.
Munyarugamba Jean Paul na we avuga ko ugereranyije ibiciro by’ibikoresho by’abanyeshuri uko birimo kugura ku isoko ubu, usanga bihenze ugeranyije n’igihembwe gishize.
Uyu mubyeyi avuga ko abana be b’abahungu yabaguriye inkweto zo kwigana bikamutwara ibihumbi 40 byose. Yagize ati “Urebye ibiciro biri hanze aha ntibyoroshye kuko abantu bafite za ‘Papeterie’ rwose amafaranga barimo kuyabona, kuko buri gikoresho usanga cyariyongereyeho amafaranga ugereranyije n’uko mu gihembwe gishize byari bimeze”.
Ababyeyi ariko nubwo bahenzwe n’ibikoresho bashima Minisiteri y’Uburezi itarongereye amafaranga y’ishuri, ubu abiga mu bigo bya Leta bakaba badasabwa amafaranga menshi umubyeyi adashobora kubona. Abafite iguriro ry’ibikoresho by’abanyeshuri, nabo bemeza ko ibiciro byiyongereye ugereranyije n’ibihembwe bishize.
Mukarusanga Filomène avuga ko ibiciro baranguriraho byarazamutse, bituma ababyeyi bagurira ku biciro biri hejuru.
Umwanditsi: TUYIHIMBAZE Horeb