Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Isuku n’ubwiza bw’u Rwanda byatangaje umutoza wa Nigeria

Umutoza w’ikipe y’igihugu ya Nigeria, Super Eagles, Eric Chelle, yatangarije itangazamakuru ko u Rwanda ari igihugu gifite isuku kandi gikeye cyane, ndetse arugereranya n’u Bufaransa avuga ko rurusha ubwiza iki gihugu cyo ku mugabane w’u Burayi.

Nyuma yo gutsinda Amavubi, Chelle yagize ati: “Iki gihugu gifite isuku kurenza u Bufaransa.” Uyu mutoza ukomoka muri Mali yatangiye neza urugendo rwe nk’umutoza wa Super Eagles anaha icyizere Abanya-Nigeria cyo kuzabona itike y’igikombe cy’Isi cya 2026.

Chelle w’imyaka 47 yakomeje avuga ko yifuza kuzagaruka mu Rwanda. Ati: “Sinzi impamvu mvuga ibi, ariko nshobora kuba mbiterwa n’uko ntuye mu Bufaransa. Ndabona u Rwanda rukeye kurenza u Bufaransa. Namenye u Rwanda kubera ‘brand’ yarwo Fly Rwanda, kandi ndifuza kugaruka.”

Si uyu mutoza wenyine watangajwe n’u Rwanda, kuko na kapiteni w’ikipe ya Nigeria, William Troost-Ekong, yashimye Stade Amahoro, ayita imwe muri stade nziza muri Afurika. Yagize ati: “Ni ubwa kabiri nje mu Rwanda. Ubwa mbere byari byiza cyane. Ubu ngarutse muri iyi stade nyitambukamo, navuze nti ‘iyi ni imwe muri stade nziza muri Afurika’.”

Mbere y’uyu mukino, Abanya-Nigeria bari bizeye intsinzi ikomeye, bagaragaza ko ikipe yabo ishobora gutsinda Amavubi ibitego birenze bitatu. Ku rundi ruhande, abakinnyi b’Amavubi bavuze ko bakoze uko bashoboye, ariko barushijwe na Nigeria yari ifite intego yo kudatakaza umukino.

Related posts