Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Urukundo

Isomo rikomeye cyane rigenewe abasore gusa! Dore umukobwa uteye utya ntabwo yakuviramo umugore w’ inzozi zawe muhagarike nonaha!

 

 

Abasore benshi bavuga ko batinda gushaka bitewe n’imico mibi babona ku rubyiruko rw’abakobwa bo muri iyi minsi n’ubwo nabo batari shyashya, ariko iyi mico nuyibona ku mukobwa uzatekereze kabiri mbere yo gushyingiranwa.

 

Uko iminsi yicuma Isi ikinjira mu iterambere ridasanzwe, ni nako ibyaha byiyongera ndetse n’abantu bagatinyuka ibibi byinshi byaba byigishwa ku mbuga nkoranyambaga, cyangwa no mu buzima abantu birirwamo budasobanutse.

Abanyarwanda ba kera bagiraga umuco mwiza wo gushyingira abana babo, ndetse bigahura n’uburere bahabwaga bwo kwiga kubaka bakiri bato ibyo bigatuma baha agaciro urugo igihe bashatse, kubaha umuryango no gutinya gusenya kuko byari ikizira.

Ingo z’ubu zubakwa hashingiwe ku mitungo, gutinya ko imyaka yabaye myinshi ndetse no kwinezeza bya hato na hato ariko nta cyerekezo gifatika cy’umuryango gihari, ibyo bigahabana n’uko kera bashingiraga ku rukundo no kubahiriza indangagaciro na kirazira by’umuryango n’Igihugu.

N’ubwo turi mu Isi y’iterambere ntibivuze ko ingo zose zasenyutse, cyangwa nta bantu bubaka ngo bikunde. Kubaka kwa none bisaba gushishoza byagera ku gitsinagabo bikaba akarusho, nk’uko bamwe mu basore bakunze kuvuga ko kubaka bigoye muri iyi minsi bitewe n’iterambere ryararuye abakobwa.

Abakobwa ni ba nyampinga kandi ni ba mutima w’urugo, nk’uko amazina bahawe abivuga. Harimo bamwe bagifite umutima wo kureba kure na bamwe bipfayonza bagatwarwa n’ibirangaza bibahuma amaso, bigatuma no kubaka bibananira.

Ikinyamakuru Luvze kibwira abasore ko umukobwa utavamo umugore, arangwa no kumva ibyiza byose yabiharirwa kandi nta ruhare abigizemo. Usanga akenshi umukobwa yifuza ku mukunzi we ibintu bihenze birimo nka terefone, imyambaro ihenze gusohokera mu mahoteri ahenze, nyamara ntatekereze ngo umukunzi we ubyishyuye asigaye ahagaze ate.

Uwo mugore nimumara kubana azagusaba amafaranga aziko udafite akazi, kugufasha ngo musunike ubuzima bizaba ikibazo ndetse mwabana neza igihe mukize gusa. Umukobwa uzubaka rugakomera aganiriza umukunzi we bakajya inama uko bakoresha amafaranga yabo neza, bategura ahazaza habo heza.

Bakomeje bavuga ko ibindi bintu biranga umukobwa utakuviramo umugore agatanga uburere bwiza kubo muzibaruka, arangwa no gusamara no kwirukankana n’ibije byose, ndetse ntamenye umuronko ukwiriye ubuzima bwe. Bavuga ko umukobwa ukunda gukora ndetse no kwiha icyerekezo cy’ubuzima bigoye ko yananirwa urugo, ahubwo afasha umutware we kubaka.

Umukobwa utazashoboka mu rugo aba yifuza kukubona usa neza igihe cyose, ariko ntamenye ibyo ukeneye ngo use neza. Niyo mpamvu usanga abakobwa benshi ibiganiro byabo byiganzamo kugereranya abasore babatereta, bagendeye kuko bababona.

Abasore igihe bagiye guhitamo abo bazashakana bakwiye gushishoza bagahitamo bagendeye ku ndangagaciro zikomeza urugo, bakarambagiza imico kuruta amasura asa neza n’ubwo nayo ari ingenzi kuri bamwe.

Biragoye ko umukobwa unywa ibiyobyabwenge yakubaka, n’iyo yubatse yangiriza ubuzima bw’abana

Umukobwa uguhoza ku nkeke akwaka amafaranga cyngwa n’ayo umuhaye ntamunyure, bivuze ko nashira mubana yanaguta

Umukobwa ubona abandi basore agashiguka, guhitamo kwe biragora

Niba yumva ibyawe yabimara akishima usigaranye ubusa, biragoye kuzamugumana

Umukobwa muzima ntabwo ahora ku mbuga nkoranyambaga, ahubwo ajya gukora

Umukobwa utashobora kwitekerereza ahora akuvuna mu mutwe, kuko aba ameze nk’umwana

Related posts