Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imyidagaduro

Ishyari ni ishyano: Ese Apotre Mutabazi yaba aterwa n’ishyari afitiye Hon. Bamporiki kuvuga amagambure? Soma witonze imvano y’ikimushengura!

Ishyari ni ishyano. Uyuni umugani usanzwe ukoreshwa mukinyarwanda ushatse gusobanurako umuntu ugira ishyari aba ari umuntu wahuye nakaga gakomeye kuko ishyari n’ikintu kibi gifata umuntu gishingiye ku kwifuza ibyo udafite ndetse no kumvako ubifite atabikwiriye ahubwo ukumva ko bikwiriye wowe. Impamvu ryitwa ishyano nuko mugihe wagize ishyari akenshi ukora ibishoboka byose kugirango ubabaze,ugambanire cyangwa wikize nyirukugira ibyo urikwifuza ko byaba ibyawe.

Ishyari ni ishyano. Ese Apotre Mutabazi yaba aterwa n’umwuka w’ishyari afitiye Hon. Bamporiki Eduard rikaba ariryo rimuvugisha amagambo twakwita amatakara gasi? iki ni ikibazo gikomeje kwibazwa na benshi, nyuma yuko uwari umunyamabanga wa Leta Hon. Eduard Bamporiki ahagaritswe kumirimo ye ndetse agafungishwa ijisho kubera ibyo akurikiranweho, ariko nyuma yuko ibi bigaragaye uyumugabo Apotre Mutabazi yagaragaje imyitwarire idasanzwe imenyereweho n’abakozi b’Imana cyane ko benshi bemeza ko uyumugabo yamazwe n’ishyari ndetse bakaba bumva ari umuntu ugira urwangano rwinshi.

Ubwo Hon. Bamporiki Eduard yahagarikwaga ku nshingano ze, uyumugabo yakunze kumvikana kuri za Youtube asaba Leta kuba yakorera Hon. Bamporiki igenzura mutungo kubwe akaba yarashakaga ko hamenyekana imvano y’umutungo uyumunyamabanga yaba atunze. abantu benshi bibaza icyaba gitera uyumugabo Apotre Mutabazi kwitwara gutya bikabayobera cyane ko bitumvikana ukuntu umuntu agenda kuwundi kugeza nubwo yifuje ko yafungwa mugihe kugeza ubu hataramenyekana icyo Hon Eduard yaba yarakoze kugirango ahagarikwe ku nshingano ze.

Dusubiye inyuma gato kugitabo cyanditswe n’umwanditsi w’umudage Edwin kivuga kumibanire y’abantu ndetse n’imvano y’u Rwango mubantu, kurupapuro rwa 273 kugeza kurupapuro rwa 274 uyumushakashatsi yagaragaje ko iyo umuntu yatangiye kugira ukwifuza ibyabandi ndetse akageza ubwo yumva ibyo bafite batabikwiriye ahubwo bumva bikwiriye bo, yatangaje ko biba byamaze kugera kurundi rwego ndenga kamere ndetse hatanagize igikosorwa bene nkuyumuntu ashobora kuba yanakwica uwo yifuza kunyaga.

Nkuko byagiye bigarukwaho nabantu batandukanye, uyumugabo bemeza ko afite ikibazo cy’ishyari no kuba yarashaka kuba ariwe bagira Umunyamabanga wa Leta ariko ntibize gukunda ko bamugirira icyizere, ndetse abandi bakaba bemeza ko ari amwe mumanyanga uyumugabo yaba ari gukoresha kugirango abe yakwiyereka ababishinzwe ko afitiye impuhwe Leta nubwo abandi babibona nko kwiyerurutsa bidakwiriye.

Related posts