Ishyano ryacitse umurizo Umwarimukazi wo mu Karere ka Kayonza yafatiwe mu cyuho n’umugabo we ari gusambana n’umusore wahoze abakorera mu rugo (Umukozi wo murugo).
Iyi ni inkuru ishingiye ku mugore wasambanye n’umukozi wo murugo bakamugwa gitumo,uko byatangiye nibyo benshi bakomeje kutavugaho rumwe.
Ibi byabaye mu rukerera rwo kuri uyu wa Kabiri mu Mudugudu wa Karambo II mu Kagari ka Rugendabari mu Murenge wa Mukarange mu Karere ka Kayonza.
Amakuru aturuka mu baturage, avuga ko uyu mugore w’umwarimukazi yigisha kure mu wundi Murenge bikaba byaratumye umugabo we amukodesherezayo inzu, aha akaba ariho yafatiwe mu cyuho asambanira n’umusore wahoze abakorera akazi ko mu rugo aho ngo bari barikwiha akabyizi.
Umwe mu baturage batuye muri aka gace Yagize ati ” Ahagana saa Sita z’ijoro zirengaho nibwo umugabo we yamufashe asambana n’umusore wahoze abakorera akazi ko mu rugo, aho yafatiwe rero ni aho umugabo we yamukodeshereje kugira ngo yegere akazi kuko asanzwe ari umwarimu ku Rwunge rw’amashuri rwa Rutare.”
Umwe mu bayobozi yagize ,Ati “Turabasaba kwirinda ibyaha nk’ibi byo gucana inyuma kuko bisenya umuryango cyane cyane ku bantu nk’aba bari baranasezeranye noneho banafitanye umwana muto uri munsi y’umwaka.”
Benshi mu baturage bavuze ko uyu mugore ngo ari umunya ngeso mbi ngo kuko ibi Atari ubwambere bibaye ahubwo ko byagiye biba cyane umugabo we akabyirengagiza.