Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Ishyano ryacitse umurizo, mu Mujyi wa Kigali umusore yakozwe n’ isoni yabuze inkwano yirirwa bamwimye umugeni kugeza nijoro.( ese byaba byatewe ni iki?)

Mu mujyi wa Kigali ikiri kuvugwa cyane n’ inkuru y’ umusore wakozwe n’ isoni , abura icyo kuvugwa , ubwo yagombaga kwereka inshuti n’ abavandimwe umugeni ( umukunzi we ) yihebeye akajya no kumwereka Imana agashimisha abakwe n’ avasangwa.

Gusa nyamusore yaje kugira ikibazo cyo kwizera ko abantu bamutwerera kugeza no ku munota wa nyuma atarabona inkwano n’ ayo gukodesha icyumba kiberamo ubukwe( salle), ibi byose byari ku wa Gatanu tariki ya 17 Kamena 2022.

Ubu bukwe bwari kubera ku Rusengero ruri ku Karurayi mu Murenge wa Gikondo mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali.

Gusa ibyari ubukwe byaje kuba urwenya nyuma y’ uko abantu bari baherekeje umukwe n’ umugeni bageze aho byari kubera barategereza baraheba kuva mu gitondo kugeza ku isaha ya saa kumi n’ ebyiri z’ umugoroba nta mugeni urahinguka kuri urwo rusengero bahise bafata umwanzuro wo kujya kubashakira aho bari kwiyakirira ariko naho basanga ni ibibazi gusa bikitambitse mu bukwe.

Ubwo umunyamakru wa BTN yageraga kuri urwo rusengero rwa Maranatha muri sale ikozwe muri Tente y’urwo rusengero yasanze ababyeyi basanzwe basengana n’uwo mugeni basenga, batabaza Imana ishobora byose ngo yirukane umudayimoni wica ubukwe bityo bugataha.

Uyu munyamakuru yamenye ko n’aho bari kwiyakirira abageni bari batarahishyura, habura amafaranga ibihumbi 50 ariko mu kwitanga kw’abatashye ubukwe bamaze kugira amafaranga ibihumbi 32 500Frw.

Ni ubukwe mu bigaragara busa nk’ubwabari bwifashije urebeye ku buryo tente abatumiwe bari kwicaramo nubwo utari gukeka ko abateguye ubukwe bagera aho batabasha kwishyura aho bashaka kunezererwa.

Bigeze ku isaha ya 20h25 abageni basesekaye kuri Tente bari kwiyakiriramo basaba umugabo ufungura urusengero rwa maranatha kwihangana akabafungurira nibura bakabasezeranyiriza muri Tente ubwo inshuti n’ abavandimwe bari bamaze kwishyura amafaranga yaburaga yose.

Pasitoro Uwamaliya Odette uyobora uru rusengero yagezeho arihangana arabasezeranya kuri izo saha ya saa 21h25′ cyane ko bivugwa ko ari nawe wabafashije mu bintu bitandukanye by’ubukwe bwabo.

Umwe mu bantu bari baherekeje umusore yavuze ko yakomeje kwizera intwererano kugeza ku nkwano.

Ati “Saa kumi n’ebyiri bari bari hano, ninanjye wabazanye ndabinjiza, nabo bumvaga nyine bari busebe. Umusore umwe niwe utubwiye ngo kuva saa yine baburana urubanza rwa ndanze rw’inkwano.”

Uyu mugabo yaboneyeho gusaba abandi basore biringira inkwano bagaseba ku munota wa nyuma kandi bagakoresha ingengo y’imari ijyanye n’ubushobozi bwabo kandi ubukwe bugataha.

Pasiteri Uwamaliya Odette wasezeranyije abo bagenzi nawe mu magambo make yemereye umunyamakuru ko uko yabibonye ari ko byari bimeze.

Ati, “Nanjye mfite channel (umurongo wa teeviziyo ya yutube) nirinze kubisohora, biransaba kubanza kubiganira n’abageni.”

Gusa abatashye ubukwe bakomeje kuba hafi umukwe n’umugeni, bakomeza kuririmba ko icyo Imana yateganyije kugomba kugera kikaba, isezerano ry’i,mana riratinda ariko ntirihere bakabona ko Satani akozwe n’isoni.

Ikibazo cy’inkwano ku basore mu Rwanda ntikivuzwe kuri uyu gusa, kuko no mu bindi bice byigihugu hagiye humvikana inkuru z’abasore basererezwa ku munota wa nyuma cyangwa bakimwa abageni kuko inkwano bemeranyije batazibonye cyangwa batanze amafaranga make ku yari yemeranyijweho.

Related posts