Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imyidagaduro

Ishimwe Dieudonne uzwi nka Prince Kid yishyize mumaboko y’ubucamanza, atangaza ko ubushinjacyaha buri kumurenganya

Uyu munsi tariki ya 15 Nzeri 2023 nibwo rwiyemezamirimo Ishimwe Dieudonne uzwi nka Prince Kid yitabye urukiko aherekejwe n’umugore Miss Iradukunda Elsa bamaze iminsi mike basezeranye kubana akaramata.

Prince Kid yarafite abamwunganira babiri mumategeko aribo Me Kayijuka Ngabo ndetse na Me Emelyne Nyembo.

Ni urubanza rwari rurimo abashinjacyaha baburanye urubanza kuva muntangiriro zarwo,
ni urubanza rw’ubujurire bwatanzwe n’ubushinjacyaha haburanwa kumajwi yabonetse atarigeze agaragara mugihe kiburanishwa.

Rwaherukaga gusubikwa ku itariki 15 Nyakanga 2023, rukaba rwongeye gusubukurwa none tariki 15 Nzeri 2023

Urukiko rwahaye umwanya Ubushinjacyaha, uhagarariye ubushinjacyaha yahawe umwanya noneho abanza kuvuga ko amajwi yashyizwe muri system 23 Kamena 2023 atari ikimenyetso gishya bitewe nuko nubundi cyari cyashyizwe muri dosiye na mbere hose.

Ati:”Amajwi mwavugaga ko yakorogoshowe ni umwimerere.
Itegeko ryerekeye ibimenyetso mu manza riteganya ko iyo ikimenyetso kirenze ubumenyi bw’umucamanza ubushinjacyaha bwitabaza impuguke kugirango zibashe gutanga ibisobanuro kuri icyo kimenyetso.
Ni ya majwi yafashwe ashyirwa muri sysystem, twagaragaraje raporo yakozwe na Rwanda Forensic Institute.

Umuhanga yagaragaje ko ayo majwi yafashwe n’igikoresho cy’ikoranabuhanga kandi ni umwimerere.
Umushinjacyaha yasoje ahamya ko ariya majwi atigeze akorogoshorwa nkuko byagizweho impungenge n’uruhande rwa Prince Kid

Uruhande rwa Prince Kid rwagaragaje ko ariya majwi nta shingiro afite. Uru ruhande rwasabye ubucamanza gutanga ubutabera.
Me Nyembo ko ibimenyetso byose bikoreshwa. Nyembo ati:”Ese ayo majwi kuki atakorewe raporo mbere hose? ayo majwi yari iminota 16, iminota 30, ese ubwo ayo majwi kuki bayakase?”

Prince Kid yavuze ko telefoni yafashe amajwi ari Iphone 14 kandi amajwi yafashwe 16 Mata 2022  mugihe  iyi Iphone 14 yagiye ku isoko   tariki 7 Nzeri 2022. Ayo majwi yafashwe telefoni itarasohoka kandi yari itaragera ku isoko. Ese yatunze telefoni itarasohoka? Prince Kid yakomeje yisobanura ko amajwi yafashwe n’uwarimo aganira na we . Yakomeje avuga ko ubutabera mu nyandiko mvaho yahakanye ko atahohotewe.

Ikindi kintu yikijeho ni ibijyanye n’amajwi. Ariya majwi yafashwe ari babiri si uruhame kandi Ubushinjacyaha barayakase kugirango bakuremo ibyo bashaka.

Ati:”Umuntu yeditinga bitewe n’ibyo ashaka gusohora.
Rero icyo nemera ninjye wavuze ariko sinemera ibyo amajwi avuga.
Reka mbahe urugero. Umugore wanjye yitwa Nyembo niwe twajyanye gusura Nyembo. Rero nubikata ugafata ibyo ushaka, uri bubyumvise Elsa azumva ko namwihakanye”. Prince Kid yasabye ko amajwi adahabwa agaciro.

Prince Kid yasoje avuga  ati  “Nyakubahwa mumbarire ntimuzemere ko ndengana narageze mu maboko yanyu!”.

Ubushinjacyaha bwahawe umwanya buriregura ko butigeze buhindura amajwi

Byageze aho ubushinjacyaha bwatonganye n’uruhande rwa Prince Kid hatangwa agahenge ku bufatanye n’umucamanza.

Prince yavuze ko ibyiringiro bye biri mu biganza by’ubucamanza kuko Ubushinjyaha butamwifuriza ineza.

Perezida w’inteko iburanisha yapfundikiye urubanza. Umwanzuro uzasomwa ku itariki 13 Ukwakira Saa Tanu z’amanywa

Related posts