Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Politiki

Isesengura: Ingabo z’u Burundi n’iza Uganda muri Congo, Ishyano n’akandare muri Kivu zombie II Bunagana byahinduye isura[INKURU].

Kubera ubwiyongere bw’ubwandu bwa Omicron n’intambara yo muri Ukraine  abatuye Isi ntibari gukurikiranira hafi ibiri kubera mu Ntara za Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo.

Muri Kivu y’Amajyaruguru Ingabo za Uganda zamaze kuhinjira zigamije guhiga bukware umutwe w’ibyihebe umaze igihe ugaba ibitero by’ubwiyahuzi muri Kampala.

Muri Goma ho hadutse imvururu hagati y’abigaragambya na polisi biturutse ku bihuha by’uko Polisi y’u Rwanda izajya muri uyu mujyi gufasha iyo muri iki gihugu guhangana n’imitwe y’iterabwoba ikorera muri aka gace arikpo ibi bikaba ari bihuha bidakwiye no guhabwa intebe.

Gusobanurira abasanzwe badafite amakuru ku bibera muri Congo bishobora gusaba kwandika ikindi gitabo gishya kirimo amakuru yimbitse kuri aka karere.

Bamwe mu bashakashatsi barimo Koen Vlassenroot, Christoph Vogel, Gillian Mathys na Judith Verweyen bari gukora akazi keza mu kugaragaza aya mateka yabanje abantu batazi.

Usanga ibitangazamakuru byinshi byandika cyangwa bikavuga ibintu mu buryo bwa rusange ndetse ugasanga bifite n’ubwoba bwo gutangaza inkuru zicukumbuye ku ntandaro y’iki kibazo. Ibi biterwa n’uko abanyamakuru bandika izi nkuru ubwabo batumva neza buri kimwe cyangwa bakaba badashaka kwikuraho abasomyi cyangwa ababakurikirana kubera inkuru ndende cyane kandi zikomeye kuzumva.

Ibi bituma habaho inkuru zibogamye ndetse zuzuye amakuru atari yo ashobora gukoreshwa ku mbuga nkoranyambaga nk’ikimenyetso abantu bashingiraho bavuga ko ibi ari ukuri ibindi bikaba ibinyoma.

Mu gihe ibibazo byo mu karere bikomeje gufata indi ntera umunsi ku munsi, imbuga nka Twitter zahindutse igikoresho cy’icengezamatwara ku bari kugira uruhare mu biri kuba. Ibitutsi no kutareba kureba usanga aribyo byiganje.

Muri iyi nkuru turagerageza gusobanura neza ibiri kuba ndetse tunagaragaza ukuri kubishyigikira. Si twe ukuri gushingiraho ariko turagerageza kurushaho gusobanura neza ibijyanye n’iki kibazo gikomeye.

Uretse kuba Ingabo za Uganda (UPDF) n’iza Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) zishyira imbaraga cyane mu kugaragaza ko ibitero zagabye kuri ADF-Nalu byagenze neza cyane, biragoye kubibonera ibihamya.

Amashusho n’amafoto agaragaza intwaro n’ibirindiro byambuwe aba barwanyi yarakwirakwiye cyane. Gusa ibi ntabwo biherekejwe n’amakuru yimbitse agaragaza ibyakozwe n’abayoboye Ingabo za Uganda n’iza RDC muri iki gikorwa cyangwa ngo yerekane abaturage bagaragaza koko ko babohowe cyangwa ngo bavuge ibiri kuba mu by’ukuri.

Nk’uko bikekwa abarwanyi ba ADF biragaragara ko bahunze bakinjira imbere mu mashyamba aho guhangana. Ku rundi ruhande biragaragara ko uyu mutwe uri gushyira imbaraga mu bikorwa byo kwihorera ku baturage. Abarwanyi b’uyu mutwe bishe abaturage benshi mu gace ka Ituri ndetse mu bigararaga nibo bohereje uyu mwiyahuzi witurikirijeho igisasu mu kabari agahitana benshi.

“Abaturage babayeho mu bwoba”, ayo ni amagambo uwa mbere yatubwiye. Yakomejea avuga ko “amakuru bakura mu baturage avuga ko abaturage benshi baguye mu bitero by’ibisasu byagabwe. Abenshi bahungiye mu mashyamba. Ubwo Ingabo za Uganda zatangazaga ko zigiye kuza muri Congo abenshi twarishimye kuko twumvaga ko bizashyira iherezo ku bikorwa by’iterabwoba bya ADF, ariko ubu iri kutwihoreraho. Umuntu yavuga ko abaturage benshi baheze hagati nk’ururimi.”

UPDF yananiwe gutanga ibimenyetso bifatika bigaragaza umusaruro w’ibitero iri kugaba cyangwa se yagabye nambere yahoo ibi bivugwa .

Mubyukuri Igihe nicyo kizatugaragariza niba koko yaragiye muri Congo ku mpamvu zo kurwanya ADF-Nalu. Bamwe mu bashinjwe gukwirakwiza amacengezamatwara ya UPDF batangiye kuvuga ko u Rwanda rushyigikiye ADF, mu gihe ariko hari n’abazi amakuru y’akarere bavuga ko iyi ntambara yo kurwanya ADF igamije kurwanya izina ry’u Rwanda muri Kivu y’Amajyaruguru. Reka twizere ko ibyo bavuga atari byo!

Bakunzi ba kglnews.com iyi ni inkuru dukesha IGIHE, ishingiye kubyabaye n’ibirikubera muri congo.

Src:IGIHE.

Related posts