Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Iryavuzwe riratashye. Gen Sultan Makenga na M23 bageze mubirometero 300 basatira gufata umujyi wa Goma. Ngaya amakuru azindutse avugwa!

Hashize iminsi mike ingabo za leta ya Congo FARDC zitangije urugamba rwo kubohora uduce dutandukanye twigaruriwe na M23.Nyuma yibitero bitandukanye ingabo za leta zagabye kubirindiro by’aba barwanyi, baje gutangariza abatuye umujyi wa Goma ndetse no munkengero ko bakwiriye kwitegura kunywera kugikombe bagenzi babo batuye muduce twa Bunagana na Rutshuru banywereyeho ariko benshi babifashe nko gukina cyangwa se gutera ubwoba ingabo za leta.

Kurubu imirwano irarimbanyije muburasirazuba bwa Repuburika iharanira demokarasi ya Congo, aho aba barwanyi ba M23 barwana n’ingabo za leta. kumunsi wo kuwa2, ingabo za leta zagabye igitero simusiga kubirindiro by’aba barwanyi. birumvikana bagombaga kurwana kubyo bageze ho ngo FARDC itabatsinda ikabisubirana. bidatinze aba barwanyi baje gukomeza kurwana ariko bagenda basubiza inyuma abasirikare ba leta kugeza ejo hashize ubwo bari bagejeje abasirikare ba leta mubirometero 300 uturutse mumujyi wa Goma.

Ibi byose ni ibishimangira amagambo aherutse gutangazwa n’umuyobozi wa M23 mubya Gisirikare General Sultan Makenga ubwo bakiraga umusirikare mushya wahoze mungabo za leta Colonel Kayonde Bisamaza. uyumugabo abantu benshi bamufashe nkumusazi cyangwa nkuri gutera ubwoba. ariko uko iminsi igenda ishira agenda agaragaza ko ibyo yavuze yarakomeje kandi ko koko azabigeraho.

Ubu tuvugana abatuye mumujyi wa Goma batangiye guhungira kinshasa na Lubumbashi aho bose bafite ubwoba bwinshi kubera urusaku rw’amasasu ruri kumvikana cyane muduce batuyemo. kugeza ubu abantu benshi bakomeje kwibaza icyaba gituma aba basirikare mbarwa ba M23 bakomeza gukubita inshuro igisirikare cya leta kinafite MONUSCO kugeza ubu ariko bigakomeza kuyoberana.

Related posts