Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Ibitekerezo

Irinde umukoresha wawe kuko arashaka kukurungurukamo. Bikore nonaha

Abantu banezezwa no kubona akazi gashya abandi bagashimishwa no kuva mu bushomeri, icyakora hari abakageramo bagatangira kujya bototerwa n’abakoresha, babashakaho ishimishamubiri, bihabanye n’akazi baje bashaka.Ibi ni bimwe mu bimenyetso ushobora kubonana umukoresha wawe bikagufasha gutahura ko yifuza kuryamana nawe nta kabuza, ukaba wafata ingamba hakiri kare.

  • Ashishikazwa no kumenya ubuzima bwawe bwite.

Kimwe mu bimenyetso uzabona ku ikubitiro kikagucira amarenga ko umukoresha wawe yifuza kuryamana na we, ni ugushishikarira mu buryo budasanzwe kumenya ibyerekeye ubuzima bwawe bwo hanze y’akazi.

Aha akenshi uzumva akubaza ibibazo bikomeye, ashaka kumenya akantu ku kandi kuri wowe kugeza aho azatangira gukomoza ku bijyanye n’urukundo akubaza niba ufite umukunzi, niba mwaratandukanye cyangwa se niba wubatse.

Azashaka kumenya uko ubanye n’umukunzi wawe cyangwa uwo mwashakanye.

  • Ubutumire mu nama zihariye

Ikinyamakuru Herway.net kivuga ko umukoresha urarikiye kuryamana nawe, uzumva agutumiye mu nama nijoro mu masaha atari ay’akazi kandi iyo nama unasange nta wundi muntu mukorana wayitabiriye. Ni ibintu biba bigaragara ko bidasanzwe.

Icyo ugomba kuzirikana hano ni uko n’iyo waba umukozi mwiza kajana, bidahesha umukoresha wawe ububasha bwo kuguhamagara mu masaha ya nyuma y’akazi no gushaka kudobya igihe cyawe bwite cya nyuma y’akazi kuko uba ufite uburenganzira bwo kugikoramo gahunda zawe zidafite aho zihuriye n’akazi.

Ikindi cyo kwitaho kuri iyi ngingo ni uko no mu gihe kimwe byaba ngombwa ko habaho inama nk’iyo, ukwiye kuba maso ugasesengura ku hantu umukoresha yifuje ko yabera niba ari ahantu hadakwiye nko muri resitora cyangwa ahandi ubona hatagenewe igikorwa cy’inama.

  • Kugutonesha kurusha abandi bakozi

Hashobora kubaho ibihe mu kazi ukererwa gutanga raporo ntibikugireho ingaruka ndetse bikaba akamenyero ko udapfa kubahiriza ibihe biba byaragenwe ngo umukozi abe asoje akazi runaka.

Binashoboka kandi ko bigera ku rwego bigaragarira buri wese ko umukoresha mu kazi agutonesha kubarusha ku buryo bigera ku rwego ubona ko bibangamye; akakureka ukaba wajya ahantu runaka nta ruhushya cyangwa se yanakwinjira aho mukorera akaba ari wowe abanza gusuhuza, akakubaha kurusha uko abigirira abandi ku buryo unatangira kwibaza uko bagenzi bawe babibona.

Ibi bimenyetso n’iyo migirire yose ni bimwe mu bishobora kugufasha gutahura ko imyitwarire y’umukoresha wawe atari ubuhoro, ahubwo agutezeho ibikorwa by’ishimishamubiri.

  • Akunda kukwitegereza atagukuraho ijisho

Amaso ni nk’indorerwamo ushobora kuboneramo akuzuye umutima. Kukwitegereza mu maso atakuvanaho ijisho, ni umuvuno umukoresha yifashisha atavuze.

Akenshi aba ashaka kureba uko ubyitwaramo, niba uri buhite wirebera ku ruhande cyangwa se uri bumusubirishe indoro imucira amarenga ko ari bimwe by’ushaka umushaka asanga umweko woroshye.

  • Kukwigiraho inshuti magara

Akenshi umukoresha wifuza kuryamana nawe yigaragaza nk’inshuti yawe y’akadasohoka ku buryo ubona iyo migirire ye kuri wowe idahuye n’iyo agaragariza abandi bakozi.

Umunyarwanda yabivuze neza ngo akarenze umunwa karushya ihamagara!Benshi mu bahungu nicyo barimo kuzira irinde kubwira aya magambo abakobwa

Mu gihe ubona ko ari ibintu nawe ubwawe bitangiye kugutera kubyibazaho, ujye umenya ko hari ikirenze ubwo bushuti umukoresha wawe agukeneyeho.

  • Kukugeraho yifashishije imbuga nkoranyambaga zawe

Ubusanzwe biba byiza kandi biba birimo ubunyamwuga iyo umukoresha wawe atagukurikira ku mbuga nkoranyabaga zawe.

Iyo rero ubonye agukurikira ku mbuga nkoranyambaga zawe zose, agerageza gukunda amafoto ushyiraho cyangwa se akarambukirwa no kugira icyo avuga ku byo wazishyizeho, akenshi aba afite impamvu ye ikomeye yo kumenya byinshi ku buzima bwawe bwite.

Ibindi bimenyetso byagufasha gutahura umukoresha ushaka kuryamana nawe; harimo kuba akunda kukubwira amagambo asize umunyu, kukuganiriza ku buzima bwe bwite, kuguha impano no kukuzamura mu ntera, kugufuhira cyangwa kugerageza kugukinisha, ashobora kandi no kuguha amasezerano y’ibyo azagukorera, akunda kukwicira isiri n’ibindi ku buryo ubona neza ko iyo migirire itari shyashya.

Related posts