Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Kwibuka

IPRC Huye: ” Dukwiye kumva ko dushoboye, kuko twarashobojwe”. Lt.col.Dr.Twabagira Bernabe

 

Mu karere ka Huye muri IPRC Huye, tariki 16/05/2024 habereye igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994, aho hagarutswe ku mateka mabi yaranze amashuri makuru na kaminuza byagejeje kuri Jenoside yakorewe abatutsi.

Ni igikorwa cyari kitabiriwe n’abayobozi bo mu nzego zitandukanye barimo abayobozi buturere, ndetse n’abandi. muri iki gikorwa kandi cyanakozwemo gutanga inka k’uwacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, witwa Gahamanyi Jean utuye mu karere ka Huye mu murenge wa Ngoma mu kagari ka kaburemera.

Umuyobozi mukuru wa IPRC Huye Lt. Col. Dr.Twabagira Bernabe, avuga ko kwiyubaka bigendana no gusangiza abandi ibyiza ariyo mpamvu bahisemo gufata mu mugongo uwarokotse Genocide yakorewe Abatutsi bamworoza inka kugira ngo nawe yongere kugira igicaniro.

Ati” tuzi neza ko abenshi bashegeshwe na Jenoside yakorewe abatutsi, ariko nkuko insanganyamatsiko ibivuga ngo twibuke twiyubaka, tuba tugira ngo ibyiza Leta isangiza abanyarwanda bigere kuri buri munyarwanda wese. Iyo rero tuvuga ngo kwibuka twiyubaka tuba tuvuga kuva no mu bukene dukwiye kumva ko dushoboye, kuko twarashobojwe”.

Dr. Senateri Havugimana, yagarutse ku rubyiruko arubwira ko rugomba kwirinda uwo ari we wese washaka kubacamo ibice ko uwo ari umwanzi w’u Rwanda ko bagomba kumugendera kure.

Yagize ati” Rubyiruko rw’ubu turi mu Rwanda, turi mu gihugu cyavuye kure, cyavutse muri 1994, umuntu wese uzajya ubijyisha ibyo bintu twebwe twakuriyemo byazanye amacakubiri, uwo muntu muzamwamaganire kure ni umwanzi w’u Rwanda turi abanyarwanda duharanire kubaka igihugu cyacu cyuzuye amahoro”.

Meya w ‘akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme, we yavuze ko mu gihe cya 1959_1994, ibintu byose byari byuzuyemo ingengabitekerezo ya Jenoside, aho avuga ko haba mu buzima, amashuri ndetse n’ibindi byasabaga ubwoko bwawe.

Ati” Ubuyobozi, imyigishirize ubwiyongere bw’amanota, byose byari bishingiye ku ngengabitekerezo ya Jenoside hatangwaga amanota bashingiye ku bwoko”.

Gusa nawe akomeza agira inama urubyiruko rwo gusigasira no gushima ibyagezweho ubu, kuko bo biga nta nkomyi.

Ati” Uyu munsi dufite u Rwanda rwiza yaba abayobozi, abanyeshuri ndetse n’abandi mwese, hari ibintu byinshi byahindutse, rubyiruko mujye mwishimira ko atari ko byahoze ngira ngo mujya mwumva uburyo babaraga Abatutsi n’abahutu mu ishuri, ariko ubu uriga utitaye uwo uriwe ugasoza amashuri. Rero tujye twishimira ibyo twagezeho”.

Iki gikorwa cyo koroza uwarokotse Genocide yakorewe abatutsi cyatwaye amafaranga agera muri Miliyoni 2, Uyu muryango wahawe n’ibindi byangombwa birimo telefone yafasha mu kuvugana na muganga mu gihe inka yagize ikibazo, ikiraro cyo kuyororeramo, imiti yo kuyitera ndetse n’ubwishingizi bwayo.

 

Meya w ‘akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme, yagiriye inama urubyiruko rwo gusigasira no gushima ibyagezweho ubu, kuko bo biga nta nkomyi.

 

Umuyobozi mukuru wa IPRC Huye Huye Lieutonant Colonel Dr Twabagira Bernabe avuga ko kwiyubaka bigendana no gusangiza abandi ibyiza ariyo mpamvu bahisemo gufata mu mugongo uwarokotse Genocide yakorewe Abatutsi bamworoza inka kugira ngo nawe yongere kugira igicaniro.

 

Gahamanyi Jean warokotse Genocide
yakorewe Abatutsi mu 1994 atuye mu mudugudu wa Nyagapfizi, akagari ka Kaburemera, Umurenge wa Ngoma w’akarere ka Huye. Avuga ko yatunze inka abasha kunywa amata ariko Genocide ikaza kumunyaga akabaho adatunze.
Gahamanyi avuga ko yishimiye kuba yongeye kugira igicaniro mu rugo ndetse ngo azaharanira ko bigera ku bandi.

Related posts