Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Inzira ntibwira umugenzi koko. Umukinnyi ukomeye wa APR FC arimugahinda gakomeye nyuma yo kwanga kujya muri Rayon Sport none akaba agiye gusazira kuntebe y’abasimbura. Soma inkuru irambuye!

Inzira ntibwira umugenzi : uyu ni umugani w’ikinyarwanda baca iyo bashaka kugaragaza ko umuntu ari kwicuza ko ibyo yahisemo gukora bimugendekeye nabi agereranije nuko yabitekerezaga mumutima we ni bwo bavuga ngo koko Inzira ntibwira umugenzi. wakwibaza ngo mbese byaba bagenze gute kuburyo iyinkuru ihuzwa n’uyumugani? komeza usome uraza gusobanukirwa byinshi kuriyo.

Ubwo umwaka ushize w’imikino warugiye kugera kumusozo, ikipe ya Rayon Sport yatangiye kurambagiza abakinnyi batandukanye bitewe nabo yarikeneye. kwikubitiro yifuje gusimbuza Nizigiyimana Karim Makenzie maze niko kwegera umusore ukina kumwanya umwe nuwo iyikipe yarikeneye ukina muri APR FC usanzwe usimbura Ombolenga Fitina witwa Dieudonne bakunda kwita Nzotanga, ariko uyumusore aza guhakanira iyikipe ayibwirako agifite amasezerano ya APR FC. mubyukuri byari gushoboka ko uyumusore yakwegera iyikipe bakaba bakumvikana hanyuma Rayon Sport ikushyura amafranga maze uyumusore akajya muri Rayon Sport. ibyo rero ntibyabaye biza ndetse no gutuma Rayon Sport itekereza kuwundi mukinnyi.

Aho byaje kubera bibi cyane, ikipe ya Rayon Sport yaje kubona umukinnyi yifuzaga ko yaza gufasha mugusimbura uyumusore bari batekereje mbere, ndetse uyumusore aza no kuza basuzumye basanga urwego rwe ruri hejuru cyane ndetse biza no gukunda ko uyumusore ahamagarwa mu ikipe y’amavubi. byatumye rero uyumusore yitekerezaho ndetse kurubu akaba ari mugahinda yicuza icyatumye yanga ayamahirwe yari yahawe na Rayon Sport cyane ko iyo aza kubyemera yari kubona umwanya uhagije wo gukina ndetse akaba yanagira amahirwe yo kuba yajya mu ikipe y’igihugu.

Nikenshi abakinnyi bakunda kuvuga ko iyikipe ya APR FC aho gufasha abakinnyi ngo bazamure impano zabo zo gukina umupira ahubwo usanga bagera muri iyikipe ugasanga basubiye hasi cyane ugereranije nuko baba barageze muri iyikipe bari kurwego rwo hejuru ariko bitewe n’imikinire y’umutoza bigatuma bamwe mubakinnyi badakina bityo u rwego rwabo rugasubira hasi arinaho haturuka kuba bakwicuza rimwe na rimwe mumyanzuro baba barafashe.

Related posts