Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Politiki

Inzego z’ umutekano muri Congo zataye muri yombi bamwe mu rubyiruko rwitwaje imihoro rurimo rarahiga Abanyarwanda ngo rubahitane ( soma inkuru yose )

Bamwe mu rubyiruko rw’ ishyaka UDPS riri ku butegetsi , rwatawe muri yombi n’ inzego z’ umutekano mu Mujyi wa Kinshasa , nyuma y’ uko bamaze iminsi bagaragara ku mbuga nkoranyambaga bambaye imyenda y’ igisirikare.

Uru rubyiruko rwitwaje imihoro ruvuga ko rurimo guhiga abantu bose bavuga Ikinyarwanda muri icyo gihugu cyabo.

Jules Kalubi Mbuyamba umwe mu bafashwe wafatwaga nk’umuyobozi w’urwo rubyiruko i Kinshasa, aho bamaze iminsi bazenguruka imihanda itandukanye y’i Kinshasa bahiga uvuga Ikinyarwanda ngo bamuhitane, nyuma y’imirwano yahuje igisirikare cyabo FARDC n’umutwe wa M23 umaze kwigarurira uduce two muri icyo gihugu..

Sylvano Kasongo, Umuyobozi wa Polisi i Kinshasa, , yatangaje ko abo basore bagiye gushyikirizwa ubutabera kubera imvugo n’ibikorwa by’urwango rushingiye ku moko rushobora guteza umutekano muke mu gihugu.

Amashusho yagiye acicikana hirya no hinoku mbuga nkoranyambaga agaragaza abo basore bafashwe bicajwe hasi, bambaye amapingu.

Jules Kalubi Mbuyamba uri mu bafashwe yavuze ko yarenganyijwe kuko ibyo yakoraga byose byari mu nyungu z’ishyaka riri ku butegetsi ndetse no gushakisha amafaranga yo gufasha ingabo ziri ku rugamba.

Nyuma y’aho hadukiye imirwano mu Burasirazuba bwa Congo, Leta y’icyo gihugu yijunditse u Rwanda ko ruri inyuma y’umutwe wa M23 mu kuwutera inkunga.

Icyakora rwo rurabihakana ahubwo rushinja icyo gihugu cyo mu Burengerazuba kururasaho no gukorana n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR.Muri Congo hahise haduka imyigaragambyo n’imvugo zibasiye abavuga Ikinyarwanda muri icyo gihugu, aho bamwe bakomeje kwicwa abandi bakagirirwa nabi bazira kugirana isano n’u Rwanda.

Related posts