Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

“Intsinzi iwacu ni ngombwa 110% kandi izaba idashidikanywaho.”_ Gen. Mubarakh Muganga abona Azam FC ntaho izacikira APR FC i Kigali

Umuyobozi w’Icyubahiro wa APR FC, Gen Mubarakh Muganga yihanganishije abakunzi b’iyi kipe nyuma yo gutsindwa na Azam FC mu mukino ubanza wa CAF Champions League, abizeza intsinzi idashidikanywaho mu mukino wo kwishyura uzabera muri Stade Nationale Amahoro.

Ni ubutumwa yageneye abafana n’Umukara n’Umweru ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru nyuma y’amasaha make Azam FC itsindiye muri Tanzania igitego 1-0.

Uyu mukino Ikipe y’Ingabo z’Igihugu yari yaserutsemo muri Tanzania warangiye mu buryo butifuzwaga kuko ku munota wa 54 umusifuzi w’umukino yahaye ikipe ya Azam penaliti itavugwaho rumwe, ubwo yemezaga ko Niyomugabo Claude yakoreye ikosa Feisal Salum “Fei Toto” mu rubuga rw’amahina, Penaliti yaje kwinjizwa neza na Jhonier Blanco, umukino urangira utyo.

Nyuma y’uyu mukino, Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda akaba n’Umuyobozi w’Icyubahiro wa APR FC, Gen. Mubarakh Muganga yatangaje ko yihanganishije abafana, ahamiriza IGIHE ko APR FC ko APR FC izasezerera Azam FC uko byagenda kose.

Ati “Munyemerere ntangire mbihangabisha ku ntsinzwi y’uyu mugoroba. Icyo mbijeje ni uko Ikipe ikigera ino aha izakosora ahari ngombwa maze ishimishe abakunzi bayo. Intsinzi iwacu ni ngombwa 110% kandi izaba idashidikanywaho.”

Umukino wo kwishyura uteganyijwe i Kigali, aho Nyamukandagira [Mu Kibuga Kikarasa Imitutu] izaba yakiriye iriya Azam FC ifitiye inzika mu mukino wa “Nonaha cyangwa birorere” uzabera kuri Stade Nationale Amahoro ku wa Gatandatu Taliki 24 Kanama 2024.

Gen. Mubarakh Muganga [iburyo bwa Chairman Col. Richard Karasira] arakubita agatoki ku kandi akavuga ko Azam itazava i Kigali!
APR FC ntiyahiriwe n’ibihe muri Tanzania imbere ya Azam!

Related posts