Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Intambara yo muri Ukraine itumye kwigondera indaya I Kigali bishobora umugabo bigasiba undi.

kwigondera indaya I Kigali bishobora umugabo bigasiba undi.

Nyuma y’igihe kirenga amezi abiri intambara yo muri Ukraine itangiye, aho yashojwe n’Uburusiya, ibiciro byakomeje gutumbagira bidasanzwe, aho buri kintu usanga cyarikubye hafi kabiri hose bigaca amarenga ko amazi atakiri yayandi.

Nubwo mu bucuruzi busanzwe byazamutse, abantu bakavuga ko byumvikana kuko baba banaranguye, gusa hari ikindi gikomeye abantu batumva ni ukuntu abakobwa bicuruza batangiye kuzamura ibiciro kandi batarangura.

Gusa nabo ku ruhande rwabo batangazako ntakindi kibatunze muri Kigali atari ukwicuruza, ugasanga nabo basabwa kuriza ibiciro kugirango babashe kwigondera ubuzima bwa Kigali buhenze kandi ni hose mu gihugu.

Mu buhamya bwagiye bujya hanze abakobwa bakora ubwo buraya bavugako mbere wasangaga guhera kuri 2000, 3000, babashaga kugurisha ibicuruzwa byabo, ariko ubu ngo abagabo bagomba konga mpagazi kuko amazi atakiri yayandi.

Ubungubu iyo ari ukuryamana rimwe bakunze kwita Round imwe, ubungubu batajya hasi ya 5000 naho byaba ari ijoro ryose ari 15,000 kuko ubungubu isukari nayo isigaye igura 2000.

N’ubwo bimeze gutyo hakomeje kugaragara ikibazo cy’ubwandu bwa Virusi itera Sida bukomeje kwiyongera bikaba biteye inkeke, gusa kubera uburyo bwashyizweho bwo kwirinda harimo gukoresha agakingirizo bishobora gutanga impinduka zigaragara.

Related posts