Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Politiki

Intambara yo mu burasirazuba bwa Congo noneho yinjiwemo n’abarimu biyemeje kurwanya imitwe y’inyeshyamba cyane cyane M23

Intambara zo mu burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo zisa n’izabaye akarande muri aka gace k’igihugu cyo mu burengerazuba bw’u Rwanda. Kuri ubu noneho ikigezweho ni uko abarimu biyemeje kwinjira muri iyi ntambara bagafasha FARDC maze bakarwanya imitwe y’inyeshyamba irwanira mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo cyane cyane M23.

Kuva M23 yakubura imirwano imaze ukwezi kurenga yigaruriye umugi wa Bunagana aho yirukanye ingabo za Leta ya Congo FARDC ikaba ariyo igenzura Bunagana. M23 iheruka kuvuga ko igiye gushyiraho inzego z’ubutegetsi muri aka gace yigaruriye.

Kuva M23 yakubura imirwano, Abanyekongo mu ngeri hafi ya zose bagaragaje ko bashyigikiye ingabo z’igihugu FARDC ngo zibashe guhashya uyu mutwe ariko nanubu ntibirashoboka. Abanyepolitiki n’abandi bantu bakomeye muri Congo bakunze kugaragara batera akanyabugabo ingabo za Leta ya Congo ziri ku rugamba na M23. Ni umutwe bashinja u Rwanda kuwutera inkunga ariko u Rwanda na M23 bagahakana ko nta bufatanye buri hagati y’Ingabo z’u Rwanda RDF na M23.

Ubu noneho intambara yinjiwemo n’abarimu bo mu mashuri ya Leta mu mugi wa Kolwezi wo mu Ntara ya Lualaba. Aba baramukiye mu muhanda mu kimeze nk’imyigaragambyo bavuga ko bari gutera akanyabugabo ingabo za Leta FARDC ziri ku rugamba zihanganyemo na M23 mu burasirazuba bw’iki gihugu.

Iyi myiyereko y’abarimu ngo yari iyo kugaragariza FARDC ko mu gihe hari umwanzi uteye igihugu cyabo abarimu nabo batakwitamfukanya n’abandi baturage ibi kandi ngo babikoze bazi ko biri bwongerere morale ingabo ziri ku rugamba zihanganyemo na M23.

Related posts