Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Intambara ikomeye hagati y’abaherwe babiri bakomeye ku isi.

Muminsi yashize nibwo hakwirakwiye amakuru y’abaherwe babiri ku isi aribo Mark Zuckerberg na Elon Musk bateranaga amagambo aho aba baherwe bageze naho bemeranywa igihe bazahurira bakarwana ariko kurubu bikaba bisa nibyahagaze.

Mu gihe isi yose yari yiteze igihe aba baherwe bombi bazatangariza itariki bazarwaniraho ku mugaragaro, birasa nk’aho uyu mukino w’iteramakofi wabo utakibaye.

Kuri ubu Mark Zuckerberg yamaze gutangaza ko yabihagaritse anihenura kuri Elon Musk watangije intambara y’amagambo hagati yabo

Ni nyuma yaho Mark Zuckerberg atangarije ko ibyo kurwana na Elon Musk yabivuyemo kuko uyu muherwe yananiwe guhitamo itariki nyayo bazarwaniraho.

Ni ubutumwa burebure bwuzuyemo kwihenura kuri Elon Musk bwashyizwe hanze na Mark Zuckerberg abinyujije ku rubuga rwe rushya rwa ‘Threads’.

Ati: ”Ndacyeka twese twakwemeranya ko Elon atari umugabo w’ijambo rye. Ni cyo gihe ngo nkomeze mu bindi. Namuhaye itariki twarwaniraho avuga ko ataboneka ari mubyo kwivuza”.

Mark Zuckerberg yahishuye ko Elon yananiwe guhitamo itariki bazarwaniraho nyuma yo kwanga iyo yamuhaye

Mark Zuckerberg washinze Meta, yakomeje agira ati: ”Twari twemeranije ko amafaranga azava mu bazaza kureba umukino wacu azahita afashishwa imiryango ifasha abatishoboye.

Bwana Mark yanihenuye kuri Musk, avuga ko atari umugabo w’ijambo rye utazi gufata umwanzuro, kuko bahanye igihe ariko agakomeza kwica gahunda

Uyu muherwe wa munani ku isi yanasoje asa n’uwihenura kuri Elon umugabo wa mbere ukize ku isi avuga ko atari seriye. (kuvugisha ukuri)

Yagize ati: ”Elon naramuka abaye seriye agahitamo itariki azi uburyo yabimbwiramo, naho ubu ngiye gukomeza mu bindi. Ngiye kwita ku guhangana n’abandi bantu bafata siporo nkinintu byabo

Byari byitezwe ko aba bombi bazaterana ibipfunsi vuba aha gusa Mark arasa n’uwabivuyemo

Mark Zuckerberg usa n’uwikuye mu byo gutera ibipfunsi na Elon Musk yaramaze igihe mu myitozo njyarugamba yiteguye kuzarwana nawe.

Ibi byose bikaba byaratangijwe n’intambara y’amagambo yasojwe na Elon wanamushinje kumwiba ibitekerezo bye, ubwo yatangiza urubuga rwa Threads.

Burya abantu ntibabura ibyo bapfa aba nabo bapfuye ibyimbuga zabo bashyize hanze Umunyarwanda ati ntakitagira iherezo nibi byose bizagira iherezo.

 

Related posts