Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Inshuti y’Abanyarwanda yakuye Amavubi muri Libye amahoro [AMAFOTO]

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi ibifashijwemo na rutahizamu Innocent Nshuti usanzwe ukinira One Knoxville yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yabonye inota rimwe irikuye imbere ya Libye mu mikino yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2025 kizabera muri Maroc.

Hari mu mukino w’umunsi wa mbere wo mu itsinda D mu gushaka itike y’Igikombe cya Afurika wakinwe kuri uyu wa Gatatu Tariki ya 4 Nzeri 2024, kuri Stade ya Tripoli [Stadium] mu murwa mukuru wa Libye.

Umutoza w’Amavubi, Frank Torsten Spittler yari yahisemo kubanza mu biti by’izamu Ntwari Fiacre; Omborenga Fitina, Niyomugabo Claude, Mutsinzi Ange Jimmy na Manzi Thierry mu bwugarizi; Rubanguka Steve, Bizimana Djihad na Muhire Kevin mu kibuga hagati; mu gihe Kwizera Jojea, Mugisha Gilbert na Nshuti Innocent bari bayoboye ubusatirizi

Ku rundi ruhande, abakinnyi 11 ba Libye umutoza Milutin Sredojevic Micho yari yabanje mu kibuga ni Mourad Al Wuhayshi, Sobhi Al Mabrouk, Sanad, Elkouri, Ali Yusuf, Majdi Erteiba, Noureddine Al Gleib, Faisal Al Badri [Kapiteni], Osama Al Shreimy, Omar Al Khoja, Ahmed Krawaa na Fadel Salama.

Mu mukino nyirizina, Ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi, yatangiye neza ndetse ku munota wa 6 yabonye uburyo buremereye imbere y’izamu ku mupira mwiza Mugisha Gilbert yari ahaye Nshuti Innocent asigaranye n’umunyezamu, gusa birangira atinze gushota barawumwambura.

Ikipe y’igihugu ya Libye itari yahererekanyije umupira cyane yaje, gufungura amazamu ku munota wa 15 ku gitego cyatsinzwe na Subhi Al Dawi ku mupira yahawe na Nour Al Kulaib maze yinjira mu rubuga rw’amahina acenga ahita arekura ishoti n’akaguru k’ibumoso, uruhukira mu nshundura za Ntwari Fiacre.

Ku munota wa 38, Amavubi yarase igitego ku mupira Mugisha Gilbert yahinduye imbere y’izamu maze Bizimana Djihad arekura ishoti birangira rinyuze ku ruhande rw’izamu gato cyane.

Ku munota wa 40, umutoza w’Amavubi, Torsten Frank Spittler yakoze impinduka mu kibuga havamo Jojea Kwizera hajyamo Maria Guellette Samuel Léopold ukinira Royal Association Athlétique Louviéroise La Louvière izwi nka RAAL La Louvière ibarizwa mu Cyiciro cya Kabiri mu Bubiligi.

Igice cya mbere cyarangiye ikipe y’igihugu ya Libye ikiyoboye n’igitego 1-0. Igice cya kabiri cyatangiye Libya ikora impinduka mu kibuga havamo Omar Al Khouja hajyamo Ismael Tajouri-Shradi.

Igice cya kabiri kigitangira, ku munota wa 47, ikipe y’igihugu y’u Rwanda, yabonye igitego cyo kwishyura gitsinzwe na Nshuti Innocent akoresheje igituza ku mupira mwiza wazamuwe na Bizimana Djihad.

Ikipe y’igihugu ya Libye nyuma yo kwishyurwa yabaye nk’ikangutse ikina isatira cyane, gusa kubyaza amahirwe umusaruro bikaba ikibazo nk’aho Ahmed Ekrawa yabonye umupira mwiza uvuye mu kibuga hagati gusa birangira Ntwari Fiacre atabaye.

Umutoza w’Amavubi yongeye gukora impinduka mu kibuga ku munota wa 65 havamo Rubanguka Steve hajyamo Mugisha Bonheur, naho Milutin Sredojevic Micho utoza Libye we akuramo Nour Al Kulaib hajyamo Mohamed Bettamer.

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda “Amavubi” yakomeje gukora impinduka mu kibuga abakinnyi nka Mugisha Gilbert na Nshuti Innocent bava mu kibuga hajyamo Mugisha Didier na Ruboneka Jean Bosco, gusa kubona igitego cya 2 bikomeza kugorana.

Mu minota ya nyuma y’umukino ikipe y’igihugu ya Libya yasatiriye cyane nk’aho Tariq Bishara yarekuye ishoti mu rubuga rw’amahina ashaka Ahmed Ekrawa, gusa birangira Mutsinzi Ange atabaye ashyira umupira muri koroneri.

Umukino warangiye ikipe y’Igihugu ya Libye inganyije n’Amavubi igitego 1-1, Innocent Nshuti ashimirwa akazi gakomeye.

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi irahita igaruka i Kigali aho izakirira “Kagoma z’Ikirenga” za Nigeria ku mukino w’umunsi wa kabiri wo mu matsinda uteganyijwe ku wa Kabiri tariki ya 10 Nzeri 2024 muri Stade Nationale Amahoro.

Igitego cya Innocent Nshuti cyatanze inota rimwe ku Rwanda!
Nshuti Innocent nyuma yo kugomborera Amavubi!
Amavubi azakina na Nigeria taliki 10 Nzeri!

U Rwanda rwakuye inota rimwe kuri Libye iwayo!

Related posts