Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Inshuro zirenga icumi abyanga? ni muhire Kevin ushaka APR cyangwa ni APR FC ishaka Kevin?Amagambo ashize ivuga.

Muhire kevin yahaye igisubizo gitunguranye Rayon Sports yufuza kumwongerera amasezerano anatangaza kubyavuzwe ko yakwerekeza muri APR FC.

Umukinnyi wo mukibuga hagati  mu Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’, Muhire Kevin usoje amasezerano muri Rayon Sports yasabye ubuyobozi ko azafata umwanzuro w’ahazaza he mu mpera za Nyakanga ndetse ko ari nabwo azatangaza niba arakomezanya na rayon sports cyangwa arerekeza muri Apr fc nkuko bivugwa.

Uyu mukinnyi usanzwe ari Kapiteni wa Rayon Sports, ni umwe mu bo iyi kipe yari yubakiyeho mu mwaka ushize w’imikino n’ubwo batashoboye kwegukana igikombe muri bibiri bahataniye.

Nyuma y’uko amasezerano y’uyu mukinnyi arangiranye n’umwaka w’imikino wa 2021-2022, ubuyobozi bwa Rayon Sports bumaze kumusaba kongera andi inshuro zirenga icumi aho bamwe bemeza ko uyu mukinnyi akomeje gushakishwa bikomeye na APR FC.

Uyu mukinnyi yabwiye ubuyobozi bwa Rayon Sports ko hari amakipe yo hanze menshi amwifuza kandi ari gutanga amafaranga menshi kugira ngo amwegukane, ko azafata umwanzuro mu mpera z’uku kwezi cyangwa mu ntangiriro z’ukwezi gutaha gusa bikavugwa ko yaba yaramaze kumvikana na APR FC.

Amakuru yizewe kglnews yamenye ni uko Muhire Kevin ari mu biganiro n’amakipe arimo ayo mu Cyiciro cya Kabiri mu Misiri, ndetse n’andi yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu utibagiwe APR FC yo mu Rwanda.

Ikipe ya Rayon Sports yamaze gusinyisha abandi bakinnyi benshi bo hagati mu kibuga barimo Umurundi Mbirizi Eric na Ndekwe Felix, bisobanuye ko iyi kipe nitabona amahirwe yo kongerera amasezerano Muhire Kevin bitazayihungabanya cyane.

Related posts