Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Ubuzima

Inkuru y’umwana umaze imyaka 18 asinziriye||Ibyo umubyeyi we yakorewe n’abagabo ni akumiro:TWARIZE TUMUBONYE

Umubyeyi witwa Godeliva utuye mu gihugu cy’u Burundi ari mu gahinda gakomeye kumwana we umaze imyaka 18 asinziriye adakanguka,aho akomeza guterurwa nk’uruhinja.

Iyi ni inkuru ishingiye ku mubyeyi witwa Godeliva wahuye nuruva gusenya nyuma yo kubyara umwana akamara imyaka 18 asinziriye.

Godeliva aganira nabanyamakuru ba Afrimax Tv kuri Youtube dukesha iyi nkuru avuga ko yashakanye n’umugabo we bakundana nyuma baza kubyara umwana wabo wa mbere avuka nta kibazo afite, ibintu byaje kuba bibi ubwo babyaraga umwana wa kabiri akavuka nyuma yiminsi micye agasinzira kugeza nanubu akaba atarakanguka.

Ubwo Godeliva yabyaraga umwana we wa kabiri, umwana amaze iminsi itandatu nibwo yaje kugira ikibazo akajya arara ararira cyane kandi n’umuriro ukiyongera ari nako yakomezaga kurira,yarakomeje ararira kugeza igihe yahise aceceka ari nabwo bwanyuma Godeliva yari yumvise ijwi rye rya nyuma.

Nkuko abisobanura neza Godeliva yaje kujyana kwa muganga umwana we yari yarise Malia ari nako umutwe we wagendaga urushaho kuba munini bidasanzwe. Abaganga bamubwiye ko umwana we arwaye uburwayi bwitwa “Hydrocephalus ”butuma umuntu azana amazi mu mutwe.Nyuma yo kumara igihe kirekire mu bitaro kandi adafite amafaranga yo kwishyura imiti ,ibitaro byaramwirukanye arataha ,ageze mu rugo umugabo we ntiyaje kumwakira neza,dore ko yashakaga ko bica uwo mwana ariko Godeliva arabyanga.

Mu byukuri Nyuma yigihe umugabo yaramutaye,akigenda haza undi amubwira ko amukunda, araza barabana uwo mugabo babyaranye abandi bana batatu na we yaramutaye,nyuma yongera gushakana nundi mugabo na we babyaranye abana babiri na we aramuta.Abo bagabo bose bamusigiye abana barindwi bose arera wenyine.

Bamwe mu baturanyi buyu mubyeyi bavuga ko ibi bishobira kuba byaratewe nabariozi bo muri aka gace batuyemo aho ngo iyo bashatse kukugirira nabi bagutega ibintu bakaba bakuroga ibyo bashatse.

Umwe mu baturage at”Biteye agahinda nukuri abantu bahano iwacu ni abagome ntampuhwe bagira usanga baroga umuntu ntanicyo abatwaye.

Related posts