Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Iyobokamana

Inkuru y’ inshamugongo! Umupasiteri wari ukunzwe n’ Abanyarwanda apfuye urupfu rutunguranye!

 

Ni amakuru amenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa 23 .06.2023, aho Pasiteri Theogene Niyonshuti abantu benshi bakunze kwita Inzahuke, yitabye Imana.

Amakuru Kglnews.com ifite avuga ko uyu Pasiteri yakoze Impanuka ubwo yari avuye mu gihugu cya Uganda, ari kumwe n’abashyitsi batandukanye harimo n’umuhanzi Donath ufite ubumuga bw’akaguru, abari kumwe na we ubwo yitabaga Imana akaba aribo babitangaje.

 

Mu kiganiro gito Umuvugizi w’Itorero ADEPR amaze guha Kglnews yemeje ko Pasiteri Théogène Niyonshuti yitabye Imana. Yagize ati: “Nubwo bitaratangazwa ku mugaragaro ariko twamenye ko Pasiteri Théogène yitabye Imana azize impanuka ubwo yavaga mu gihugu cya Uganda”.

Reba iyi nkuru mu mashusho

Yahamirije Kglnews ko aya makuru yamenyekanye ahagana saa cyenda z’igitondo cyo kuri uyu wa Gatanu.

Pasiteri Théogène Nyiyonshuti yamenyekanye ku izina ry’inzahuke nyuma yo kuba mu buzima bwo ku muhanda mu mujyi wa Butare n’uwa Kigali, nyuma yakira agakiza.

 

Nshimiyimana Francois/ kglnews.com

Related posts