Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Inkuru y’ inshamugongo, Rwamagana umupolisikazi yapfuye urupfu rwamayobera

Mu Karere ka Rwamagana haravugwa inkuru y’ inshamugongo y’ umupolisikazi wapfuye urupfu rwatunguye benshi, amakuru y’ urupfu rwe yamenyekanye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 06 Ukuboza 2023 .

Uyu nyakwigendera yitwa Uwanzige Annysie, yakoreraga kuri polisi  sitasiyo ya Rwamagana.

Amakuru dukesha Umuseke avuga ko uyu Nyawigendera yagiye mu kazi nkuko bisanzwe  noneho aza gusimburwa ataha nta burwayi afite kandi nta nubwo yarasanganwe buzwi,ku mugoroba w’ejo yageze iwe avuga ko yumva arwaye umutwe ,bamujyana kwa muganga, agezeyo bamutera serumu ahita apfa.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, SP Hamdun TWIZEYIMANA, yavuze ko uwo mupolisikazi yari yakoze uwo munsi koko ataha ari muzima.Yagize ati “Birababaje . Iyo nkuru mbi natwe twayimenye gusa nyine ni urupfu rutunguranye kandi mu bantu bibaho.”

Ibikekwa n’inshuti za nyakwigendera ni uko yaba yaragiriwe ishyari akaza kurogwa bikaba ari yo ntandaro y’urupfu.Gusa umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba avuga ko” Iyo umuntu apfuye urupfu rutunguranye nk’urwa nyakwigendera, havugwa byinshi bityo n’ibyo kurogwa bitabura ariko ikizwi cyo ni urupfu rutunguranye.”Nyakwigendera apfuye yari afite umwana  n’umugabo akaba yari afite ipeti rito mu gipolisi.

Kuri ubu umurambo we ukaba ukiri ku bitaro bya Rwamagana  mu gihe ugitegerejwe ko ushyingurwa n’abagize umuryango we.

Related posts