Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Inkuru y’ inshamugongo mu Karere ka Ruhango Umukozi ushinzwe Imibereho mwiza y’ abaturage yishwe n’ impanuka mu buryo butunguranye uwari utwaye imodoka akizwa n’ amaguru

Mu Karere ka Ruhango haravugwa inkuru y’ inshamugongo naho impanuka y’ imodoka yaraye igonze Umukozi ushinzwe Imibereho mwiza y’ abaturage mu Murenge wa Bweramana ikomeretse uwo bari bari kumwe.

Inkuru mu mashusho

 

Amakuru avuga ko Impanuka y’ imodoka itaramenyekana kugeza ubu  yagonze uwitwa Niyonsaba Médiatrice ikomeretsa mugenzi we Mushimiyimana André

Ni impanuka yabaye ahagana saa moya z’ Umugoroba zo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 09.09.2023. Yabereye mu Mudugudu wa Kirengeli, Akagari ka Kirengeli Umurenge wa Byimana mu Karere ka Ruhango nk’ uko byatangajwe
SP Habiyaremye Emmanuel, Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo,  ubwo yabitangarizaga ikinyamakuru UMUSEKE dukesha ino nkuru.

SP Habiyaremye avuga ko abo bantu bombi bakoze impanuka bari kuri moto ifite Plaque RF099A, bavaga mu Karere ka Muhanga berekeza mu Ruhango, uwari utwaye iyo modoka itaramenyekana, yataye umukono we ajya mu mukono abo bantu barimo, arabagonga ahita acika.Ati “Niyonsaba Médiatrice n’uwari umuhetse bahise bakomereka bajyanwa ku Bitaro bya Kabgayi Niyonsaba we yahise yitaba Imana.”

Uyu muvugizi wa Polisi avuga ko uwari umuhetse witwa Mushimiyimana André  arwariye iKabgayi.SP Habiyaremye avuga ko barimo gushakisha Chauffeur w’iyi modoka.

Amakuru iki kinyamakuru twavuze haruguru gifite  aremeza ko uyu Mushimiyimana André ari Umukozi ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage mu Murenge wa Ntongwe muri aka Karere.
Niyonsaba Médiatrice yari afite imyaka 58 y’amavuko akaba yari atuye mu Mujyi wa Ruhango. Umurambo we uracyari mu buruhukiro iKabgayi.

Related posts