Umwarimu wigishaga muri Ecole Sainte Trinite mu karere ka Nyanza arakekwaho gutera inda umunyeshuri w’imyaka 17 y’amavuko wiga muri GS Indangaburezi, agahita aburirwa irengero.
Amakuru avuga ko uyu mwarimu wateye inda uyu mwana w’umukobwa w’imyaka 17, akimara kumenya amakuru ko arimo gushakishwa, yahise aburirwa irengero kugeza n’ubu.
Uyu mwana watewe inda yabwiye BTN ko ikibazo cye yakigejeje mu nzego zitandukanye ariko atazi mpamvu uwo mwarimu adatabwa muri yombi kandi bahora bavugana kuri telefone.
Avuga ko guterwa inda imburagihe byamugizeho ingaruka zikomeye kuko ubu abayeho nabi ndetse byatumye acikiriza amashuri.Yagize ati “Ninjye wakorewe icyaha cyo guterwa inda, nibaza impamvu nyine n’uwo muntu adafatwa kandi turavugana buri munsi. Ingaruka byangizeho n’uko nari kuba ndi ku ishuri ariko iki gihembwe ntabwo nacyize nk’uko nari kucyiga.”
Se w’uyu mwana nawe avuga ko yifuza ko uwamuteye inda yashakishwa agakurikiranwa.Ati “Ikibazo umwana wanjye afite bamuteye inda yiga mu Ndangaburezi inda ayiterwa n’umwarimu wigishaga ku kigo cya Sainte Trinite noneho twe twabimenye bitinze tukibimenya nabajije umwana ansobanurira ko ari uwo mwarimu njya kuri RIB mu Ruhango nibwo bagiye kumufata basanga yagiye.”
Yongeyeho ko yifuza ko uwo mwarimu aboneka agakurikiranwa.
Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango wungirije ushinze imibereho myiza y’abaturage, Mukangenzi Alphonsine, avuga ko iki kibazo bakimenye ndetse batangiye kuganira n’umuryango w’uyu mwana.Yagize ati “Nk’ubuyobozi bw’Akarere ikibazo twaracyimenye twatangiye gukurikirana ikibazo cye, ukekwa ko yamuteye inda ni umwarimu ariko akimara kumenya ko turimo turamukurikirana yahise atoroka ubu turiho turamushakisha”
Yogeyeho ko bidakwiye ko umwarimu atera inda umunyeshuri kuko ubusanzwe umurezi ari umuntu urera umwana akazavamo umugabno cyangwa akazavamo umugore akanamugira inama kugira ngo azavemo umubyeyi mwiza.
Ishuri rya Sainte Trinite bivugwa ko uyu mwarimu yigishagaho, n’ubwo giherereye mu Karere ka Nyanza gituranye cyane n’ikigo uyu mwana w’umukobwa yigaho cya GS Indangaburezi, giherereye mu Murenge wa Ruhango mu Karere ka Ruhango.Si ubwa mbere muri iri shuri rya Ecole Sainte Trinite humvikanye inkuru y’umwarimu wateye inda umunyeshuri kuko no mu mwaka ushize wa 2023 hafashwe abarimu bakekwaho gutera inda umunyeshuri ku buryo baje no gufatwa bari kugerageza kuyimukuramo.