Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Inkuru nziza yatumye benshi bamwenyura kubera ibigiye gukorwa bizagirira akamaro imbaga nyamwinshi , urubyiruko ruzahita ruva mu bushomeri

 

 

Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Amashuri yaTekiniki, Imyuga n’Ubumenyingiro (RTB) rutangaza ko rwamaze kubona miliyoni 150$, akabakaba miliyari 167 Frw, yo kwifashisha mu gushyira mu bikorwa umushinga wo kubaka ishuri ry’icyitegererezo mu kwigisha imyuga na tekiniki muri buri karere.

Umuyobozi wa RTB, Eng. Paul Mukunzi, yabwiye abitabiriye inama nyunguranabitekerezo ku ihangwa ry’imirimo mishya yabereye mu Karere ka Karongi, tariki 8 Kamena 2023, ko Leta ifite gahunda yo kubaka ishuri ry’imyuga na tekiniki by’icyitegererezo muri buri karere hagendewe ku mwihariko wako.Ati “Dufite umushinga wo gushyiraho ibigo by’icyitegererezo muri buri karere. Buri karere tuzashyiramo amashuri yigisha ibintu bijyanye n’ibyo gakeneye, kandi ryujuje ibipimo mpuzamahanga.”

Inkuru mu mashusho

 

Eng. Mukunzi avuga ko uyu mushinga umaze igihe utegurwa. Ati “Tumaze kubona miliyoni hafi 150$ tuzakoresha muri uyu mushinga ku buryo twibwira ko rwose mu myaka itanu cyangwa 10 iri imbere mu bijyanye n’ubumenyi n’ikoranabuhanga muzabona impinduka zigaragara.”

Iyi nama yabaye mu gihe abashoramari bakigaragaza ko abarangiza amashuri mu Rwanda by’umwihariko amashuri yaTekiniki, Imyuga n’Ubumenyingiro bagera ku isoko ry’umurimo badafite ubumenyi buhagije bitewe n’uko ibyinshi baba barabyize mu magambo.

Eng. Mukunzi avuga ko kwiga imyuga na tekiniki bihenda cyane ari na yo mpamvu u Rwanda rwashyizeho Ikigega cyiswe ‘National Fund for Skills Development’ gishinzwe gukusanya ubushobozi bukenewe kugira ngo umuntu wese ugiye kwiga yige mu buryo bukwiye.

Avuga ko kugira ngo bategure umuntu ushobora gukora muri hoteli y’inyenyeri eshanu, ufite ubushobozi bwo gukora cocktails zose ziri kuri menu, salade zose ziri kuri menu, bamarana na we imyaka itatu bamwigisha.

Ati “Niba ugiye kumwigisha guteka menu y’ifi, ashobora guteka amafi hagati ya 50 na 60 atarabimenya. Bivuze ngo buri munsi uko twigisha bisaba amafaranga menshi. Twaje gusanga ikiguzi cyose nitugiharira Leta bitazashoboka.”

Aha ni ho havuye igitekerezo cyo gushyiraho Ikigega cyo guteza imbere Ireme ry’Uburezi kizaba gifite inshingano eshatu zirimo kumenya ngo amafaranga akenewe ngo umuntu yige.Ati “Niba umuntu arimo kwiga kugira ngo azabe ukuriye abatetsi, abakozi muri hoteli umutangaho amafaranga angahe? Tugasanga umuntu umwe amafaranga azamugendaho tudashobora kuyabona.”

Leta y’u Rwanda isanzwe ikoresha uburyo bw’ubukangurambaga ndetse izakomeza gushyiramo imbaraga kugira ngo haboneke abaterankunga.

Ubundi buryo buzakoreshwa ni ubusanzwe bwifashishwa ku Isi hose aho abakire bashobora gushora amafaranga mu nyungu zo guteza imbere imibereho y’abatuye Isi.

Ubundi buryo buzakoreshwa kugira ngo iki kigega kibone amafaranga ni ubwitwa ’payroll revue’, aho umukiliya azajya atanga uruhare rwe kugira ngo serivisi ihinduke imere neza.Ati “Niba ugiye muri hoteli ukarya ibiryo ukumva ntibimeze neza, muri ya mafaranga ubiguze wongeyeho 1%, ejo wazagaruka ugasanga bimeze neza kurushaho, dukomeje muri uwo murongo imitangire ya serivisi mu gihugu cyacu izahinduka nta kabuza”.

Leta y’u Rwanda yihaye intego ko mu 2024 abanyeshuri bagera kuri 60% mu barangiza icyiciro rusange bazajya biga mu mashuri ya tekiniki, imyuga n’ubumenyingiro bavuye kuri 31,6% mu 2017. Ni urugamba rusaba gukomeza kwigisha kuko hari Abanyarwanda bagifite imyumvire y’uko imyuga n’ubumenyingiro ari amasomo y’abaswa.

Related posts