Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Inkuru nziza muri Rayon Sports, umukinnyi wayo ukomeye uzayifasha gusezerera Al Hilal Benghazi yagarutse mu myitozo

Harabura iminsi ibiri gusa ngo Rayon Sports ikine na Al Hilal Benghazi yo muri Libya mu mukino wa kabiri wa CAF confederation cup.

Rayon sports iri kwishimira igaruka ry’abakinnyi bayo bari bafite ibibazo by’imvune. Mu mafoto meza Rayon Sports yatangaje ko Rutahizamu Mugadam Abakar umunye Sudan yagarutse mu myitozo kandi ameze neza yambariye urugamba rwo gukuranamo ikipe ya Al Hilal Benghazi. Undi mukinnyi ukomeye wagarutse umeze neza ni Youssef Rahrb warumaze iminsi afite akabazo kimvune.

Abakar Mugadam yavunitse mu matariki 20 Nzeri mu myitozo mbere y’umukino ubanza wa Rayon Sports na Al Hilal Benghazi. Rayon sports ikomeje imyitozo yitegura Al Hilal Benghazi mu mukino uzaba kuri uyu wa Gatandatu itariki ya 30 Nzeri, kuri Kigali Pele stadium.

Rayon Sports ifite amahirwe yo kugera mu matsinda ya CAF confederation cup, nyuma yaho umukino ubanza yanganyije na Al Hilal Benghazi igitego kimwe ku kindi kandi yari yasuye Al Hilal Benghazi.

Umunye Sudan Mugadam

Related posts