Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Inkuru nziza mu mujyi wa Kigali yishimiwe cyane n’ abacuruzi bagiye kujya barya ifi irishwa inkoko kubera igikorwa cyiza kigiye kubakorerwa

 

Mu mujyi wa Kigali, akarere ka Gasabo, umurenge wa Rusororo hari kubakwa ibigega bay gaz yo gutekesha, ibi bigega bizaba bifite ubushobozi BWO guhunikwamo litiro miliyoni 17 n’ibihumbi 100 bya gaz.

Inkuru mu mashusho

Umuyobozi uhagarariye kompanyi ya MM and RJD ishyira mu bikorwa uyu mushinga, Gashumba Jean avugako imirimo yo kubaka ibi bigega igomba kurangira muri 2025 ukazatwara asaga miliyoni 37 z’amafaranga y’u Rwanda.

Ati “Ububiko bwose bwa Gaz bungana na metero cube 17 100, tuzubaka n’ibigega bibiri by’amazi byo kurwanya inkongi igihe bibaye ngombwa ikigega kimwe gifite metero cube 4000, hazubakwa n’inzu ifite ibiro by’abakozi bagomba gukoreramo, ndetse n’ahazabikwa ibikoresho byo kwifashisha mu gupakira no gupakurura gaz”.

Enjeniyeri Gashumba avuga ko mu mwaka umwe gusa ikigega cya mbere kigomba kuba cyuzuye kigatangira gukoreshwa.

Ati “Twihaye intego yacu ko muri uku kwezi kwa 9 izi nkuta z’amabuye zizaba zuzuye, tuzagerageza kubaka vuba izi nyubako ku buryo umwaka wa 2025 zizaba zuzuye neza zatangiye no gukorerwamo”

Ikibazo cy’ububiko bwa Gaz ni kimwe mu bikomeje gukoma mu nkokora ingamba za guverinoma zo kugabanya ikoreshwa ry’ibicanwa bikomoka ku mashyamba n’ibiti birimo inkwi n’amakara, kuko kutagira ububiko bwa Gaz biteza ihindagurika rya hato na hato ry’ibiciro bya Gaz, yaba yahenzi bigatuma abayikoresha baababacye ahubwo bagahitamo gukomeza gukoresha ibicanwa bituruka ku mashyamba nk’inkwi n’amakara.

Mu mpera z’ukwezi gushize Minisitiri w’intebe Dr. Edouard Ngirente yabwiye imitwe yombi y’inteko ishinga amategeko ko ikibazo cy’ububiko bwa Gaz nigikemuka n’ubucuruzi bwayo buzoroha kurushaho.

Aha Minisitiri Dr Ngirente yagaragaje ko ibi bigega bije gushyira mu bikorwa gahunda y’igihugu yo kwihutisha iterambere NST1 iteganya ko muri 2024 abakoresha ibicanwa bikomoka ku mashyamba n’ibiti bagomba kugabanyuka bakagera kuri 41% bavuye kuri 79.9% bari bariho muri 2017.

Ni mu gihe ariko ibarura rusange rya 5 ry’abaturage n’imiturire mu Rwanda rigaragaza ko 76% mu Rwanda bagikoresha ingufu z’ibicanwa zikomoka ku biti n’amashyamba.

Uyu mushinga wo kubaka ububiko bwa Gaz witezweho kugabanya umubare w’abakoresha ibicanwa bikomoko ku biti n’amashyamba.

Umushinga wo kubaka ububiko rwa Gaz uzarangira utwaye miliyari 37 na miliyoni 720 z’amafaranga y’u Rwanda. Uhuriweho n’abafatanyabikorwa 2 ari bo Guverinoma y’u Rwanda binyuze muri Banki itsura amajyambere BRD yihariye 61% ndetse na sosiyete icuruza ibikomoka kuri peteroli SP ifite 39%.

Related posts