Inkuru nziza kuri APR FC ni uko igiye kwihorera kuri Pyramids ,nyuma y’ uko yiteguye neza ,ureke Rayon byananiye

 

Ikipe ya APR FC yahigiye kwihorera kuri Pyramids nyuma y’ uko isubukuye imyitozo yitegura guhura n’ iyi kipe mu ntangiriro z’ ukwezi gutaha.uyu mukino utegenijwe ku ba ku itariki ya 1 Ukwakira 2025 kuri Kigali Pelé Stadium Saa 14h00.

 

Iyi kipe y’ingabo z’igihugu ikaba yahigiye gutsinda Pyramids imaze imyaka ibiri iyikora mu jisho kuko muri iyo myaka iheruka ni yo yasizereye itageze mu matsinda.2023 Pyramids FC yasezereye APR FC mu ijonjora rya kabiri iyitsinze ibitego 6-1, yongeye guhura nayo muri 2024 mu ijonjora rya kabiri nabwo rya CAF Champions League yayisezereye ku giteranyo cy’ibitego 4-2.

Ubu APR FC noneho igiye guhura n’iyi kipe yegukanye Champions League mu ijonjora ry’ibanze rya CAF Champions League.Ubu iyi kipe ikaba irimo gukora ibishoboka byose ngo izasezerere Pyramids, ikaba ari nayo mpamvu yasubukuye imyitozo ikakaye cyane irimo gukorera i Shyorongi.

Inkuru nziza ku bakunzi ba APR FC ni uko abakinnyi bayo batatu batagaragaye ku mukino wa shampiyona batsinzemo Gicumbi FC 2-1, Ruboneka Bosco, Omborenga Fitina na Cheickh Djibril Ouatara bazaba barakize bazagaragara kuri uwo mukino.

Ikipe ya Rayon Sports yo ifitanye umukino wo kwishyura na Singida black stars muri Tanzania,nyuma y’ uko mu Rwanda byanze ikahatsindirwa 1_0.