Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Inkuru mbi ku bakunzi b’ ikipe ya Real Madrid, Barça yongeye gutuma irara hanze

 

Kuri iki Cyumweru tariki 19 .03 . 2023 , byari ibicika ubwo ikipe ya FC Barcelona isa nk’ iyamaze kwizera igikombe cya Shampiyona muri Espagne, yatsinze Real Madrid mu buryo bwatunguye abakunzi b’ ikipe ikunzwe cyane n’ imbaga nyamwinshi.

Wari umunsi ukomeye cyane muri ruhago y’ Isi , kubera umukino ukomeye wari utegenyijwe urimo uw’ ishiraniro wahuje FC Barcelona na Real Madrid muri shampiyona yo muri Espagne, Muri uyu mukino wabereye kuri sitade ya Spotify Camp Nou, Real Madrid yafunguye amazamu ku munota wa cyenda gusa, ubwo Vinicius Junior yateraga ishoti imbere y’izamu ariko myugariro wa FC Barcelona, Ronald Araujo yitsinda igitego.

Iminota 45’ y’igice cya mbere yarangiye Barça yishyuye igitego kimwe cyatsinzwe na Sergi Roberto, bajya kuruhuka banganya 1-1.

Indi minota 45’ y’igice cya kabiri yarangiye amakipe akinganya, ariko Barça iza kwerekana ko ishaka igikombe bubi na bwiza kuko mu minota y’inyongezo ari bwo yabonye igitego cy’itandukaniro cyatsinzwe na Franck Kessie, cyatumye sitade yose inyeganyega, ibintu bigahinduka.

Ibi byatumye Barça ikomeza kwanikira mucyeba wayo Real Madrid izamura ikinyuranyo cy’amanota ari hagati y’aya makipe, agera kuri 12.

 

Related posts