Inkuru iteye agahinda y’ impanuka ya Bisi ya Trinity yavaga i Kampala ijya i Kigali

Abantu batatu byemejwe ko bapfuye abandi benshi barakomereka, nyuma y’uko Bisi ya Sosiyete itwara abagenzi ya Trinity yarimo iva i Kampala iza mu Rwanda ikoze impanuka.

Iyi Bisi ifite Plaque RAT 597K, yakoreye impanuka ku muhanda munini uhuza imijyi ya Mbarara na Kabare, mu karere ka Rukiga.Umuvugizi wa Polisi ya Uganda mu gice cya Kigezi, ASP Elly Maate, yemeje amakuru y’iriya mpanuka, avuga ko yabereye ahitwa Bukinda mu ma saa munani n’igice z’ijoro.

Maate yasobanuye ko iriya bisi yarenze umuhanda ikagwa mu cyobo.

Abahitanwe n’iriya mpanuka nk’uko Polisi ya Uganda yabitangaje, barimo umunya-Uganda witwa Lubwama John Herbert w’imyaka 26 y’amavuko, umushoferi w’Umunyarwanda witwa Habineza Alfred w’imyaka 30 wari utwaye iriya modoka ndetse n’undi munyarwanda uzwi ku izina rya Gaddafi na we wari umushoferi.

Uyu mupolisi yavuze ko abagenzi bakomeretse bahise batabarwa mbere yo kujyanwa kuvurirwa ku mavuriro atandukanye yo muri kariya gace.
Kugeza ubu ntiharamenyekana icyateye iyo mpanuka, gusa Polisi ya Uganda yatangaje ko yatangiye iperereza ngo imenye intandaro yayo.