Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
amakuru mashya

Inkuru ibabaje kubakunzi ba Khalim Benzema ni kipe y’igihugu y’ubufaransa.

Karim mostafa benzema ntiyabashije kugaragara kurutonde rw’ abakinnyi bahamagawe muri ikigikombe cy’isi kimaze iminsi kibera muri qatar, bitewe nimvune yagiriye muri ekipe ya Real madrid asanzwe akinira.

Kuri ubu uyumusore yatangaje ko asezeye muri ekipe y’igihugu y’ubufaransa. Ibi akaba yabitangaje uyumunsi 19 ukuboza 2022 arinayo taliki y’amavuko ya karim benzema.

Abinyujije kurukuta rwe rwa twitter Kharim benzema yagize ati”nakoresheje imbaraga zange zose gusa nakoze namakosa ibyo nibyo byatumye ngera aho ndi uyumunsi kandi ndabyishimira, inkuru yange nanditse reka nyisoreze ahangaha.”

Ibi bibaye kandi amugihe benzema yari yatumiwe kuza kumukino wanyuma wahuje argentine n’ ubufaransa gusa akaza kwanga kuza ngo bitewe nuko yumvaga bitamurimo. Abasesenguzi bo bakavuga ko ibi bishobora kuba bifite aho bihuriye n’ ibibazo amaze iminsi afitanye n’umutoza w’ikipe y’igihugu y’abafaransa Didier Deschamps.

Uyu mukinnyi akaba asezeye mugihe yaramaze gukinira ikipe y’ ubufaransa imikino 97 muriyimikino yaysinzemo ibitego 37.

Yanditswe na Emile KWIZERA.

Related posts