Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA) yatangaje ko imvura y’Umuhindo iheruka yateje ingaruka ku baturage, aho abagera kuri 39 yahitanye harimo 17 bakubiswe n’inkuba.
Ni ibyatangajwe na ACP Mugwiza Egide Umuyobozi Mukuru muri MINEMA ushinzwe ibikorwa by’ubutabazi kuri uyu wa Gatanu tariki ya 23 Gashyantare 2024.
Ni nyuma y’aho Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere (Meteo Rwanda) cyatangaje ko mu gihe cy’umuhindo cyaranzwe n’imvura nyinshyi ndetse ko no mu gihe cy’Itumba na ho hateganyijwe imvura iri ku kigero cyo hejuru y’iyari yitezwe.
ACP Mugwiza mu kugaragaza ingamba nka MINEMA yafashe zigamije gukumira ibiza by’imvura idasanzwe irimo kugwa muri ibi bihe, yavuze ko n’ubwo Leta irimo guhangana nabyo n’abaturage bagakangurirwa kwirinda.
Yagize ati: “Nk’ibiza biterwa n’inkuba ntabwo wamenya ngo abantu urabakuraho urabajyana hehe, ni ingamba gusa zo kugira ngo tubabwire birinde. Mu muhindo twagize abantu 39 bapfuye ariko muri bo 17 bazize inkuba. Hari abantu bagiye kugama munsi y’ibiti, bari mu nzu ituzuye neza mbese byari kwirindwa.
Yongeyeho ati: “Ariko nawe niba utuye ahantu, abantu muturanye bashyira amazi mu butaka ukabona ko asohokera iwawe, nawe ukabona ko igihe gishobora kuzagera akaba yakwangiza ukwiye gufata ingamba , turakangurira abantu gukora ubushishozi bwabo, natwe tugafata ingamba zo kugira ngo turebe abantu bashobora kwibasirwa n’imyuzure n’inkangu ngo turebe ko twabakura ahantu hashobora kubashyira mu kaga.”
Ku wa Gatanu tariki 23 Gashyantare, Meteo Rwanda yagaragaje ko imvura izagwa muri iki gihe cy’Itumba; ni ukuvuga kuva mu kwezi kwa Werurwe kugeza muri Gicurasi 2024 izarenza ibipimo bisanzweho bya milimetero (mm) ziri hagati ya 200-700, mu gihe iteganyijwe izanagera kuri 800 mm.
Meteo Rwanda yasabye inzego za Leta, abikorera n’abaturage muri rusange kwitwararika bakazabasha guhangana n’iyi mvura yo mu Itumba izaba idasanzwe.
Ashingiye kuri iyi mvura idasanzwe ,Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA ), ACP Mugwiza Egide yatangaje ko ibikorwa byo kwitegura guhangana n’ibiza bishobora kwibasira abantu nk’uko byagenze muri Gicurasi umwaka ushize ahobyahitanye abantu barenga 130.
Yagize ati: “Ni byo koko muri iri Tumba hateganyijwe imvura nyinshi kandi n’umuhindo mwabonye ko wakomeje kugeza ubungubu, rero dushingiye ku byo twabonye umwaka ushize byatewe n’imyuzure cyane cyane n’inkangu, twafashe ingamba.”
Yakomeje agira ati: “Mu kwezi kwa Cyenda, hari abantu twavanye ahantu hashyira ubuzima bwabo mu kaga, kugeza ubungubu tumaze kwimura abarenga 1700 mu Turere dutandukanye tw’Umujyi wa Kigali.”
Uwo muyobozi yakomeje avuga ko ibyo bikorwa by’ubutabazi bikomeje aho bakomeje gusesengura ahantu hose hashobora kuba hakwibasirwa n’imyuzure n’inkangu mu Ntara z’Iburengerezuba, Amajyarugu n’igice cy’Intara y’Amajyepfo mu Turere twa Nyaruguru, Nyamagabe, Muhanga ndetse binakorwa no mu Mujyi wa Kigali.
MINEMA ivuga ko imiryango yabonye ishobora kwibasirwa n’ingaruka y’imvura izimurwa bitarenze ukwezi kwa Werurwe uyu mwaka.
Jean Damascene Iradukunda kglnews.com