Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imyidagaduro

Ingo z’ Ibyamamare nyarwanda zasenyutse zitamaranye kabiri , ahubwo haza umwiryane

 

Urukundo rw’ibyamamare ni kimwe mu bintu bimenyekana cyane kuva aho ikupure imenyekaniye, aho usanga abafana baba bashaka kumenya buri kantu kose gusa bikarushaho kuba byiza iyo birangiriye ku munsi w’ubukwe ibintu bikimeze neza kurushaho.

Gusa nanone nubwo iyi tubonye abantu babanye duhita dufata ko birangiye bazatandukanywa n’urupfu cyane ko baba banabirahiriye imbere y’Imana n’imbere y’anantu, ku rundi ruhande siko bimera, kuko harubwo usanga ikupure ibanye neza gusa nyuma y’amezi abira cyangwa atatu bagatandukana maze buri wese agaca inzira ze. Nubwo hari ababana bakabana neza ndetse buri wese akabigira ho ndetse n’abakiri bato bakifuza kuzaba nka bo, ku rundi ruhande hari ababana ntibamare kabiri mu gihe gito cyane cy’amezi abiri, atatu bagatandukana

Ubu ikigezweho mu myidagaduro yo mu Rwanda ni inkuru y’umuhanzi Platini umwe mu byamamare mu Rwanda uherutse gutandukana n’umukunzi we mu minsi ishize ni nyuma y’aho umwana yabyaye yitaga uwe ngo ari uw’undi mugabo ku itariki ya 27 Werurwe 2021 nibwo Platini n’umugore we Ingabire Olivia basezeranye kubana akaramata ibi biba nyuma y’aho ku itariki ya 20 Werurwe 2021 Platini yari yasabye akanamwa uyu mukobwa Olivia mu murenge wa Remera nyuma gutandukana kwabo kwaje gututumba kugeza aho ibitangazamakuru byatangiye kubyandikaho muri uku kwa 4 kugeza ubwo Igihe giherutse kwandika ko gifite amakuru ko aba batakibana Kandi ko uyu mugore yarangije guta urugo nubwo aho yagiye ngo ntawuhazi

Kupure ya Lionel Sentore na ndetse na Aline Munezero wamamaye nka Bijou muri Filime Nyarwanda nayo ni Kupule yatandukanye nyuma y’igihe gito basezeranye imbere y’Imana aho aba bombi bakoze ubukwe kuwa 8 Mutarama 2022 nyuma y’amezi atanu gusa hatangiye kujya havugwa amakuru yo gutandukana kwaba bombi gusa nubwo Aya makuru bagendaga bayakwepa gusa ikinyamakuru Igihe cyemeke Aya makuru kugeza ubwo naho ngo umwana wa Bijou afite Atari uwa Sentore Koko ahubwo ngo ari uw’umukunzi we wa mbere

Indi Kupule nyarwanda yamamaye cyane mu rukundo rw’igihe gito ni Ikupule ya Dj Toxic hamwe na Tana Ndekezi aho aba bamaranye amezi kuri p12 barushinze nibwo Burno Ishimwe wamamaye nka DJ Toxic yarushinze na Ndekezi mu kuboza 2020

 

Reba iyi nkuru mu mashusho

Naho Indi Kupule yarushinze nyuma y’igihe gito igahita itandukana nta gihe kinini giciyemo, ni couple ya Producer Ninoxbet ndetse na Bernice aho Mutarama 2021 Ninoxbet yambitse impeta Bernice nyuma y’amezi atatu baza gushyingiranwa banasezerana kubana akaramata umuhango wabereye mu murenge wa Nyakabanda wo mu mugi wa Kigali.

Ikupule y’umunyamakuru Davide Bayingana na Teriteka, aba bamaranye amezi make cyane nyuma yo kurushinga aho muri 2013 mu kwezi kwa 3 Bayingana yagiye mu gihugu cy’u Burundi gusaba no gukwa uyu mukobwa Teriteka baza gushyingirwa mu kwezi kwa gatanu k’uwo mwaka nyuma y’amezi atatu gusa baza kwibaruka umwana w’umuhungu aho bitavuzweho rumwe bamwe bavuga ko uwo mwana wiswe Bayingana Joshua Yaba Atari uwa Bayingana Davide ibi byaje kurangira baje gutandukana mu mpera z’uyu mwaka.

Dj Payas n’umugore we Umulisa Ange bakundanye bahuriye mu kabari aho Dj Payas yakoraga akazi ko kuvanga imiziki naho Ange we akaba yari Mc cyangwa se umuhuza w’amagambo ibi byaje kurangira barushinze muri 2014 mu kwezi kwa 3 basezerana imbere y’Imana ko bagiye kubana akaramata ariko nyuma y’imyaka itatu baratandukanye

Safi na Niyinizeye baherutse guhabwa gatanya muri uno mwaka nayo ni Indi Kupule yatandukanye nyuma y’igihe gito ishakanye mu Rwanda aho ku itariki ya 1 Ukwakira 2017 aba bombi bakoze ubukwe mu buryo butunguranye hakaba hashize imunsi mike aba bombi bahawe gatanya mu mategeko

Aline Gahongayire na Gahima, nabo ni Indi Kupule y’ibyamamare nyarwanda byashakanye bikaza gutandukana nyuma y’igihe gito aho aba bo baje gutandukana nyuma y’imyaka itatu gusa barushinze

Umuraperi Amagi De black n’umugore we nabo biri kuvugwa ko bari mu gikorwa cyo kwaka gatanya aho bivugwa ko umubano wabo utameze neza nk’uko ikinyamakuru umuseke giherutse kubitangaza

Shaddyboo nda MeddySale nabo ni Indi Kupule y’ibyamamare nyarwanda yabanye nk’umugabo n’umugore ariko ibyabo bikaza kurangira buri wese aciye inzira ze ubwo aba bo batari barasezeranye bamaranye imyaka igera kuri 4 babana nk’umugabo n’umugore nyuma y’aho haribyo batumvikanye buri wese ahitamo guca inzira ze maze ngo ariko biyemeza kurera abana babyaranye

Related posts