Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Ingabo z’uburundi zahuriye n’uruva gusenya muri Somalia.

Ingabo z’uburundi zahuriye n’uruva gusenya muri Somalia.

Umuvugizi w’igisirikare cy’Uburundi nkuko yabitangarije ibiro ntaramakuru by’ubufaransa AFP yavuze ko abasirikare babo basaga 30 bagiye mu gitero cyagabwe n’abarwanyi bitwaje intwaro bagendera ku matwara akaze ya Kiisilamu Al-Shabab.

Aba basirikare bakaba baraguye mu buryo bwo kugarura umutekano muri Somalia aho umutekano ukomeje kuba ingume ku abaturage batuye icyi gihugu gihereye mu ihembe rya Afurika aho gituranye na Etiyopiya.

Hashize imyaka myinshi abarwanyi ba Al-Shabab bagaba ibitero ku ngabo z’umuryango w’abibumbye gusa ubungubu bwo bakaba bakigabye ku ngabo ziri muri ubu butumwa ariko ziva mu gihugu cy’Uburundi.

Ku mashusho yashyizwe hanze n’uyu mutwe agaragaza ko bishe abasirikare 178 gusa ubuyobozi bw’ingabo z’uburundi zivuga ko 30 aribo bapfuye 22 barakomereka ndetse n’abandi baburiwe irengero.

Ubu butumwa bwa ATMIS bukaba bwaraje busimbura AMISOM bwarangiye tariki ya 1 Mata muri 2022.

Perezida w’uburundi Evariste Ndayishimiye akaba yatangarije Kuri Twitter ko bigoye kubona amagambo yo gusobanura agahinda abarundi bafite kubwo kubura zino ntwaro zagiye guharanira amahoro bikarangira baguye muri ibyo bikorwa by’urukundo.

Related posts