Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Ingabo za RDC ziryamiye amajanja n’intwaro ziremereye hafi y’ ibirindiro by’ umutwe wa M23. Reba ifoto y’ uko bimeze ..

Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo FARDC, hagiye gushira icyumweru ziryamiye amajanja mu gace ka Ntamugenga gafatwa nk’ amarembo y’ ingenzi yerekeza mu birindiro by’ umutwe wa M23.

Amakuru avuga ko izi ngabo za FARDC ziri i Ntamugenga ziganjemo , abasirikare barinda umukuru w’ Igihugu bava mu mutwe udasanzwe.

Binavugwa ko muri aba barwanyi basa nabiteguye urugamba rukomeye barimo n’ inkoramutima za FARDC zaturutse mu mitwe 6 bagiranye amasezerano.

Ngo ni mu gihe bavuga ko biteguye kugaba ibitero ku birindiro by’ Umutwe wa M23 i Kabindi.

Aha i Kabindi kandi Umutwe wa M23 umaze iminsi wimura abaturage bahatuye ubasaba ko baba bahungiye mu bice bya Tchengerero na Bunagana kuko ngo isaha n’ isaha aka gace gashobora gihunduka isibaniro ry’ intambara ikomeye izahuza uyu mutwe n’ ingabo z’ igihugu.

Mu cyumweru gishize nibwo byatangajwe ko, ingabo z’u Burundi zari mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo zatangiye kuzamuka, aho bivugwa ko zaje mu majyaruguru mu guha ubufasha FARDC yiteguye kwirukana M23 mu mujyi wa Bunagana.M23 yafashe umujyi wa Bunagana kuva kuwa 13 Kamena 2022, nyuma y’imirwano ikaze yayihanganinshije n’ingabo z’Igihugu.

Ivomo: Rwanda Tribune

Related posts