Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Ingabo z’ Uburusiya zafashe umujyi wa Mariupol wose uko wakabaye.

Ingabo z’ Uburusiya zafashe umujyi wa Mariupol wose uko wakabaye.

Kuri uyu wa Gatatu amakuru azindutse avuga ni uko , urugamba rwo mu mujyi wo ku cyambu wa Mariupil mu Mujyepfo ya Ukraine rwarangiye wose ufashwe wose uko wakabaye n’ ingabo z’ Uburusiya , nyuma y’ amezi atatu ugoswe n’ ingabo z’ Uburusiya.

Amakuru avuga ko amagana y’ Abasirikare ba Ukraine ba nyuma kuva ku wa Mbere barimo kuvanwa mu gace ka nyuma kari gasigaye katarafatwa n’ Uburusiya kagizwe n’ uruganda rw’ ibyuma Azovstal.

Amakuru akomeza avuga ko izindi Bus zavanyeyo abasirikare b’ inkomere bagera kuri 50 ba Ukraine mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 16 Gicurasi 2022, kandi abategetsi bayo bavuga ko bakomeza gukora ibishoboka byose n’ abandi bose bakahava.

Abo basirikare ba Ukraine barimo kujyanwa mu bice by’ iburasirazuba bigenzurwa n’ inyeshyamba zifashwa n’ Uburusiya hafi y’ umujyi wa Donetsk.

Gufata Mariupol yose bivuze ko Uburusiya ubu bufite inzira y’ ubutaka ihuza uyu mujyi n’ umwigimbakirwa wa Crimea , kandi bugenzura inyanja yose ya Azov.

Ngo Ukraine irasaba ko habaho kugurana imfungwa z’ intambara kugira ngo abo basirikare bayo barekurwe.

Kugeza ubu Moscow ntacyo iratangaza ku busabe bwa Ukraine bwo guhererekanya imfungwa z’ intambara.

Related posts