Ejo hashize ku wa 10 Werurwe 2025 , ahagana mu masaha y’ umugoroba nibwo abasirikare b’ u Burundi bagiye gufasha Igisikare cya Repubilika iharanira demokarasi ya Congo FARDC ku rwanya abarwanyi ba M23 , abantu batunguwe no kubona bahunze ibirindiro byabo i Kaziba ,byigarurirwa n’ aba barwanyi bo muri uyu mutwe wa M23 nk’ uko amakuru ava muri Congo avuga.
Aka gace ka Kaziba ni cheferi imwe muri cheferi zibiri zigize teritware ya Walungu muri Kivu y’ Amajyepfo kuko indi cheferi yitwa Ngweshi. Aba barwanyi bo mu mutwe wa M23 bafashe iki gice cya Kaziba nyuma y’ imirwano ikomeye yabahuje n’ ingabo z’ u Burundi zarimo zifashwa n’ abarwanyi bo mu mutwe wa FDLR na Wazalendo.
Amakuru avuga ko izi ngabo z’ u Burundi zari zifite ibirindiro bine muri Kaziba birimo n’ icyitwa Cibanda, ariko ibi birindiro byose zabitaye biza kwigarurirwa n’ uyu mutwe wa M23. Uyu mutwe gufata iki gice cya Kaziba bigaragaza ko teritware ya Walungu yose igiye mu biganza byayo ,kuko ikindi gice cya Ngweshi harimo na Centre y’ iyi teritware yabyigaruriye mu byumweru bibiri bishyize.
Amakuru kandi avuga ko ingabo z’ u Burundi n’ imitwe irimo FDLR na Wazalendo bari kwiruka bahunga aho bari guhungira mu bice bigana muri teritwari ya Uvira bihana imbibi n’ iki gice cya Kaziba.