Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Ingabo z’ u Burundi zari i Masisi zakijijwe n’ amaguru zibonye abarwanyi ba M23

 

Intambara yahuje abarwanyi ba M23 n’ingabo za FARDC mu rukerera tariki ya 8 Ugushyingo 2023 yatumye M23 yongera kwambura uduce dutandukanye ingabo za FARDC n’imitwe ifatanya na zo irimo FDLR, Mai mai n’ingabo z’u Burundi. Abarwanyi ba M23 kugera ku isaha ya saa tanu bari bamaze gufata Shangi, Kicwa, Kilolirwe, Nturo, Muyange, Rushinga, abarwanyi ba M23 bagarukira ahitwa Kagusa na Rugi,Imirwano ikomeye yatumye ingabo z’igihugu cy’u Burundi zari mu butumwa bwa EACRF i Kitchanga na Kilolirwe ziva mu nkambi zari zisanzwemo zerekeza Kibalizo.

Abaturage bari Kitchanga batangaje ko ingabo z’u Burundi zahunze zigasiga amahema n’ibikoresho byo mu gikoni hamwe n’imyenda yazo.Abo baturage bagize bati Bagiye basiga amahema yabo, ibikoresho bakoresha mu gikoni n’imyenda yabo.

Ingabo z’igihugu cy’u Burundi zari Mweso zahunze mu gihe hataragera imirwano, naho abari ahitwa Nturo na bo bamaze kuhimuka.Ingabo z’u Burundi zihunze ibice byafashwe na M23 nyuma y’uko yongeye gufata ibice zirimo kandi zaragize uruhare mu gukorana n’ingabo za Congo ndetse hakaba hari bamwe mu basirikare b’Abarundi barwanye ku ruhande rw’ingabo za FARDC bakahasiga ubuzima.Ubuyobozi bwa M23 butangaza ko bufite gihamya ko ingabo z ‘igihugu cy’u Burundi zifatanya n’ingabo za Leta kuyirwanya kuko hari abamaze gufatwa babarirwa muri mirongo naho abandi babarirwa mu ijana baguye ku rugamba bambaye impuzankano ya FARDC.

Related posts