Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Indi kipe yarisigaye kuri politiki yo gukinisha abakinnyi b’abanyarwanda gusa nayo isubiye kugura abakinnyi b’abanyamahanga

lkipe ya police FC yari imaze gihe kuri politiki yo gukinisha abakinnyi b’abanyarwanda gusa yabonye Apr FC isubiye Ku isoko mpuzamahanga nayo ihita ibivamo isubira ku b’anyamahanga.

Amakuru agera kuri Kglnews ni uko Police FC yari imaze imyaka irenga 10 idakinisha abakinnyi b’abanyamahanga, bishobaka cyane ko umwaka utaha w’imikino izaba ikinisha abanyamahanga.

Ikigaruka kuri iyi politiki yo gusinyisha abakinnyi bavuye hanze y’u Rwanda, police FC yahise itangira ibiganiro n’umukinnyi ukina hagati mu kibuga Abedi Bigirimana umurundi wakiniraga kiyovu sport umwaka ushize w’imikino.

Ibi kandi bije nyuma yo gukora impinduka muri komite nyobozi y’iy’ ikipe, aho CIP Claudette UMUTONI wahoze muri ferwafa, yagizwe umunyamabanga mukuru akaba n’umuvugizi wa police FC asimbuye SP Obed BIKORIMANA wahawe izindi nshingano.

 

 

Related posts