Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Indaya zaba zifite uburozi bukurura abagabo? Niba utarakururwa n’indaya itondere bimwe mubyo twavuze muri iyi nkuru.

ibanga ry’indaya

Indaya zaba zifite uburozi bukurura abagabo? Niba utarakururwa n’indaya itondere bimwe mubyo twavuze muri iyi nkuru.

Indaya mu Rwanda ziri kwiyongere uko bukeye nuko bwije. Uko mu Rwanda hiyongera abaturage, umubare w’indaya nawo ntiwasubira inyuma. Nubwo ababikora baba bazi ingaruka zabyo harimo kwanduriramo indwara nka za SIDA/HIV, Imitezi, n’izindi ntibibuza abagabo kuzigana ari benshi.

Amakuru dukesha bamwe twaganiye batashatse ko amazina yabo ajya mu itangazamakuru bavuga ko gukurura abagabo babikesha:

Kwiyitaho, kwikoraho no kwambara neza. Ni gake uzabona indaya itazi guteka ibiryo biryoshye rimwe na rimwe ukanakeka ko yanabyize ikabiminuza kubera uburyohe bw’ibiryo uba uriye. Igitsina gabo cyose gikunda umugore uzi guteka, wiyitaho kandi wambara akaberwa.

Kuva na kera hose uburaya bwahozeho mbere y’ivuka rya Yesu, “Nuko baragenda binjira mu nzu ya maraya yitwaga Rahabu bararamo” yosuwa 2:1; Rahabu yacumbikiye abatasi b’abaheburayo ubwo bajyaga gutata i Yeriko.

Abagore batazi kwita kubagabo babo bahora babahoza ku nkeke y’ibibazo. Mu ngo muri iki gihe amakimbirane akenshi aturuka hagati y’umugabo udasobanukiwe umugore we cyangwa umugore udasobanukiwe umugabo we. Ibibazo byinshi mu muryango bituma abagabo benshi bajya gushakira ibyishimo mu indaya kubera aba yabibuze ku uwo bashakanye.

Indaya zivuga ko zo ziba ziri mukazi, uko umugabo aganywe ariko bamwakira bikabafasha kumenya nuko baza kumugumana dore ko uko atinda niko baba bunguka. Bati “mbese wowe wari wajya mu isoko ugiye kugura urukweto bakakubwira ko urwo rukweto ntarwo bafite? Niyo rutaba ruhari bajya kurugushakira ariko utajyanye amafaranga ahandi”.

Related posts