Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imyidagaduro

Inda ye nini yatumye umugore amuta, Umugabo witwa Saidi Msosi abasha kurya ihene yose n’ibiro bibiri by’umuceri icyarimwe

Kuri iyi si hariho abantu babasha gukora ibidasanzwe byanagorana kugirango umuntu yiyumvishe ko babishobora. Mu gihugu cya Tanzania hari umugabo urya bidasanzwe kuko ngo inda ye nini yanatumye umugore amuta, Saidi Msosi abasha kurya ihene yose n’ibiro bibiri by’umuceri icyarimwe.

Uyu twakwita umwuzukuru wa Ngunda wo muri Tanzania afite ikamba ry’umuntu urya cyane kurusha abandi kuko yigeze kwegukana irushanwa ryo kurya rizwi nka Tonge Nyama ryabereye ahitwa Morogoro. Muri iri rushanwa, Saidi Msosi yahigitse abo bari bahanganye abatwara ikamba nyuma yo kurya amafi mirongo ine mu gihe kingana n’iminota makumyabiri gusa.

Avuga ko agitangira kwitoza kurya ngo yaryaga hagati y’ibisorori bitatu cyangwa bine by’umuceri. Saidi Msosi avuga ko yagiye kwa muganga bakamubwira ko afite igifu kinini cyane kurusha abantu basanzwe bityo bikaba bimusaba kurya byinshi ngo acyuzuze.

Ku rundi ruhande ariko, umugore wari warashakanye n’uyu mugabo yahisemo kumuta kubera inda ye nini. Uyu mugore ngo yari arambiwe ibintu byo guteka ibiryo byinshi kuko ngo uyu mugabo mu rugo arya ibiro bitatu by’umuceri ndetse n’inkoko ebyiri. Ni amafunguro ubundi atubutse ku buryo yahaza abatari bacye ariko we ayamirira icyarimww ari umwe.

Uyu mugabo ngo kuba arya cyane byamugize icyamamare ku buryo yanatsinze amarushanwa menshi yo kurya. Ibi byamufashije kugura inzu n’ubutaka ndetse akaba anafite n’ibinyabiziga yaguze. Avuga ko nta wundi mugore akeneye nyuma y’uko uwo bashakanye amutaye. Kuri ubu ngo akodesha umuntu wo kumutekera.

Saidi Msosi ni umugabo uhamye kuko apima ibiro 72. Benshi bagiye bamushinja ko afite imbaraga z’amarozi n’ubupfumu zikaba arizo zimufasha gukora ibi ariko we arabihakana.

Related posts