Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Politiki

Inama yaraye iteranye igitaraganya , Felix Tshisekedi yatangaje ko u Rwanda rushaka kwigarurira ubutaka bwa Congo bwuzuyemo amabuye y’ agaciro.

Inama y’ Abaminisitiri yaraye iteranye igitaraganya , Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo , Felix Tshisekedi Antoine yavuze ko aho ibintu bigeze kugeza ubu abona u Rwanda rushaka kwigarurira ubutaka bwa Congo.

Perezida w’ iki gihugu yashinje u Rwanda gufasha umutwe wa M23 ukomeje guhangana n’ igisirikare cye.

M23 iherutse kwigarurira agace ka Bunagana ndetse iri mu nzira zigana i Rutshuru.

Ati“Ibintu bikomeje kuzamba mu Burasirazuba bw’Igihugu, kandi impamvu ni uko u Rwanda rushaka kwigarura ubutaka bwacu, bukungahaye kuri zahabu, coltan, cobalt kugira ngo burubyaze umusaruro mu nyungu zarwo.”

U Rwanda rwo rwakomeje gutangaza ko nta bufasha na buke buha M23 ndetse n’ uyu mutwe ubwawo wavuze ko intwaro ukoresha nayo kimwe n’ uko hari izo ugura n’ abaturage nabo baba baziguze n’ abasirikare ba Leta. Uyu anavuze ko ufite n’ izo wari warahishe mu myaka ya , 2013 ubwo abarwanyi bawo bashyiraga intwaro hasi bagahunga.

Guverinoma y’ u Rwanda ikomeje gutangaza ko iteganya gukomeza inzira y’ ibiganiro bigamije guhosha umwuka mubi uri hagati yarwo na RDC.

Ku rundi ruhande , Tshisekedi we yavuze ko yiteguye gukoresha inzira zose , yaba iz’ igisirikare cyangwa se iza dipolomasi mu gukemura ibibazo bihari.

Related posts