Ikipe y’Ingabo z’Igihugu, APR FC yitegura umukino wo kwishyura na Azam muri CAF Champions League yakajije imyitozo yakorewe bwa mbere muri Stade Amahoro, isiga amarenga ko umutoza Umunya-Sérbie, Darko Nović utoza iyi kipe ashobora kuzifashisha ba rutahizamu babiri icyarimwe.
Ni imyitozo yo ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane taliki 21 Kanama 2024 yabereye muri Stade tade Nationale Amahoro.
Hakurikijwe uko imyitozo ya none yakozwe, Darko Nović ashobora kuzahindura uburyo bw’imikinire agakinisha uburyo bwa ba myugariro 4, abo hagati mu kibuga 4 na ba rutahizamu 2.
Ni imyitozo ishobora kuzasiga Muhammadou Lamine Bah agiye hagati mu kibuga. Yasize Abanya-Ghana babiri: Seidu Dauda Yussif na Richmond Nii Lamptey biyongeyeho Ruboneka Jean Bosco bakazaba bati kumwe na Lamine Bah mu kibuga hagati.
Hahati aho, umunyezamu azakomeza kuba Pavelh Ndzila. Byiringiro Gilbert Niyomugabo Claude, Niyigena Clément na Nshimiyimana Yunusu nta gihindutse bagomba kuzaba bari mu bwugarizi.
Biteganyije ko Azam yageze mu Rwanda mu rukerera rwo kuri uyu wa Kane, ku wa Gatanu na yo izakorera imyitozo muri Stade Nationale Amahoro, umunsi umwe mbere y’umukino.
Chairman wa APR FC, Col. Richard Karasira nyuma y’iyi myitozo ibanziriza iya nyuma iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu yakoreye kuri Stade Amahoro izakira uyu mukino, yavuze ko ubu abakinnyi nta kindi kibari mu mutwe uretse gusezerera Azam FC.
Yagize ati “Iyizere cya mbere ni uko turi iwacu. Hari byinshi abantu bagiye barwana na byo imbere y’umukino mwarabyumvise byagiye bitwara umwanya abantu ariko ubu turi imbere y’abafana bacu kuri stade yacu n’abakinnyi bacu nta kindi kibari mu mutwe uretse gutsinda Azam.”
- Ni mu gihe habura amasaha make ngo uyu mukino wo kwishyura ube, aho Nyamukandagira [Mu Kibuga Kikarasa Imitutu] izaba yakiriye iriya Azam FC ifitiye inzika mu mukino wa “Nonaha cyangwa birorere” uzabera kuri Stade Nationale Amahoro ku wa Gatandatu taliki 24 Kanama 2024.