Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Impunzi z’abanye-Congo ziherereye munkambi ya Kigeme zatanze ubutumwa bukomeye kuri leta ya Kinshasa

Mugitondo cyo kuri uyuwa 1 itariki 12 ukuboza 2022, nibwo munkambi iherereye mukarere ka Nyamagabe umurenge wa Gasaka mukagari ka Kigeme bazindukiye mumyigaragambyo yakarahabutaka bafite ibyapa byanditseho amagambo yamagana ubutegetsi bwa leta ya Kinshasa ndetse banavuga ko barambiwe ubwicanyi bukorerwa abanye-Congo avuga ururimi rw’i Kinyarwanda.

Ubwo umunyamakuru wa Kglnews ukorera muntara y’amajyepfo yahageraga, aba baturage yasanze bari mumuhanda aho bari bafite ibyapa biriho amagambo agira ati ” Abanye-Congo dukoresha ururimi rw’ikinyarwanda twamaganye kumugaragaro ihohoterwa ndetse n’ubwicanyi ndenga kamere dukorerwa na FDLR ifatanyije na leta ya Congo ndetse turifuza no gutaha kuko tutishimiye gusazira mubuhungiro.”

Ayamagambo ahamagarira imiryango mpuzamahanga kuba yakurikirana ibyakino kibazo cyane ko Leta ya Congo itahwemye kwigaragaza nkihanganye n’abavuga ururimi rw’ikinyarwanda nyuma yaho abarwanyi ba M23 bakomeje kotsa igitutu leta ya Kinshasa babasaba ko nabo bahabwa uburenganzira nk’abandi banye-Congo maze bakareka gufatwa nk’abanyamahanga kandi ari abanegihugu.

Umwe mubaturage waganiriye n’itangazamakuru yavuzeko amaze imyaka igera kuri 25 ari kubutaka bw’u Rwanda aho yaje ahunze ubwicanyi FDLR ikomeza kugenda ikorera abanyarwanda bavuga ururimi rw’ikinyarwanda ndetse igatizwa umurindi na leta ya Congo. uyumugabo yatangaje ko byaba byiza habaye uburyo bwo kuba aba banye -Congo bahabwa uburenganzira nka bagenzi babo.

Nkwibutse ko kimwe mubyo abarwanyi ba M23 barwaniraga harimo no kuba barashakaga uburenganzira bw’abaturage bavuga ururimi rw’ikinyarwanda ariko bakomeje guhezwa muri politike ya Congo aho bafatwa nk’abanyamahanga kandi mubyukuri ari abanye Congo buzuye. izi mpunzi zemeza ko abenshi bari muri iyinkambi ya Kigeme baturutse muri territoire ya Rutshuru imaze igihe igenzurwa na M23 ndetse no muri Masisi hari hatarafatwa kugeza ubwo M23 yemeraga gusubira inyuma kubera ubusabe bw’imiryango mpuzamahanga.

Related posts