Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Politiki

Imperuka igwiriye DR Congo, Sultan Makenga ati “ndaje DR Congo nyihindure umuyonga”. Atangaje ikimusembuye. Soma witonze!

Uwapfuye yarihuse atabonye ibya Generali Sultani Makenga na Congo. Uyumugani waciwe nabanyarwanda aho bashakaga kwerekana ko umuntu utarabonye icyo kintu kiba kiri kuvugwa yihuse kuko aba yaracikanwe no kureba nkibyo biba bigezweho.

Hashize igihe gitondo hatutumba umwuka w’intambara mumajyaruguru y’uburasira zubwa bwa Repuburika iharanira demokarasi ya Congo aho hari imirwano ihuza ingabo za Leta FARDC ndetse nabarwanyi b’umutwe wa M23 uyobowe na Generali Sultani Makenga.

Bitewe nubuhanga budasanzwe izingabo za M23 zifite ndetse n’ibikoresho bitandukanye bafite,byatumye ingabo za repuburika iharanira demokarasi ya Congo bashya ubwoba ndetse batangira nokugenda bavugako uyumutwe waba ufite ibindi bihugu bitandukanye byaba biri gufasha uyumutwe mukurwanya ingabo za leta ya DR Congo, aho bavuzeko ingabo z’urwanda ndetse niza Uganda byaba biri inyuma y’iyimirwano nyamara atarinako bimeze.

Aganira na BBC,Generali Sultani Makenga yatangaje ko yababajwe cyane no kumva Leta ya Felix Antoine Kisekedi ivugako M23 ari abanyarwanda , niko guhita arahira arirenga avugako agiye gukora ibishoboka byose ikigihugu akagihindura umuyonga ndetse anatangaza umunsi w’imperuka kuri Repuburika iharanira demokarasi ya kongo. Uyumugabo ubusanzwe utarangwa n’amagambo menshi ahubwo urangwa n’ibikorwa, yatangaje ko yamaze gufata umugi wa Bunagana ndetse vuba cyane akaza no gufata Umurwa mukuru Kinshasa.

Ibi bihuha byo gukeka ibindi bihugu ko aribyo byaba biri gufasha uyumutwe wa M23 kandi mubyukuri atari byo byatumye kumunsi w’ejo hashize umusirikare wo mungabo za FARDC yinjira mu Rwanda kumbaraga ndetse akinjira arasa abapolice bari barinze umupaka kuruhande rw’u Rwanda maze amaze gukomeretsa abapolice bagera kuri 2 akaza kuraswa numwe witabaraga maze uyumusirikare akaza kuhasiga ubuzima.

Si ubwambere havuzwe ikibazo cy’umutekano muke muburasirazuba bwa Repuburika iharanira demokarasi ya congo, ndetse abenshi bumvaga bikemutse ubwo igihugu cya repuburika iharanira demokarasi ya Congo cyinjiraga mumuryango wa Africa y’uburasira zuba ndetse hakaza no kuganirwa uko hashyirwaho ingabo z’uyumuryango kugirango zirusheho guhangana n’ikibazo cy’umutekano mucye wakunzwe kurangwa muri iki gihugu cy’abaturanyi.

Related posts