Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Impanuka ikomeye hagati ya Gari ya moshi ebyiri yahitanye abantu benshi

Mu rukerera rwo kuri uyu wa gatatu tariki ya 01 Werurwe 2023, hafi y’mujyi wa Tempe mu bugiriki hagonganiye ibinyabiziga bibiri bizwi nka Gari ya Moshi ihitana umubare w’abantu benshi barenga 30 abandi barakomereka.

Izi Gari ya Moshi zombi zagonganiye hagati mu mujyi w’ubugereki Imwe muri yari itwaye abagenzi ivuye Athens mu Majyaruguru y’Umujyi wa Thessaloniki mu gihe indi yari itwaye imizigo ivuye i Thessaloniki igana i Larissa nk’uko byatangajwe na guverineri w’intara ya Thessaly, Konstantinos Agorastos.

Abayobozi mu bitaro byo hafi y’umujyi wa Larissa batangaje ko abantu 25 bakomeretse bikomeye n’aho abandi 194 bo batawe ari bazima.

Abagenzi bagera kuri 350 ni bo bari muri imwe muri gari ya moshi zagonganye. Abarokotse impanuka bavuze ko hari abagiye bagwa inyuma banyuze mu madirishya bagerageza guhunga inkongi yahise yaduka.

Related posts